REG VC yakoze mujisho Gisagara VC iyitwara ig... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mpera z'icyumweru gishize ni bwo habaye irushanwa ryo gushimira abasora ryakinwaga ku nshuro yaryo ya kabiri. Iri rushanwa ryitabiriwe n'amakipe y'icyiciro cya mbere mu bagabo n'abagore nk'uko byari byagenze umwaka ushize ubwo ryakinwaga ku nshuro ya mbere.

Ku wa Gatandatu ni bwo hakinwe imikino y'amajonjora mu matsinda, aho mu bagore itsinda rya mbere hazamutse ikipe ya RRA na Ruhango VC, naho mu itsinda rya kabiri hazamuka APR FC na Forefront VC. Mu bagabo, itsinda rya mbere hazamutse Gisagara VC na REG VC, naho mu itsinda rya kabiri hazamuka APR VC na Forefront. 

RRA WVC niyo yari ibitse igikombe mu bagore

Bukeye bwaho ku Cyumweru muri Kigali Arena, hatangiye imikino ya 1/2 ku mpande zombi. Mu bagore umukino wa mbere wahuje RRA na Forefront VC, RRA iyitsinda amaseti 3-1 naho APR VC itsinda Ruhango VC amaseti 3-0. Umukino wa nyuma APR VC yatsinze RRA VC amaseti 3-1 ihita yegukana igikombe mu bagore. 

APR WVC nyuma yo gutsinda RRA ibyishimo byari byose

Florien utoza APR VC yavuze ko yishimiye uburyo abakinnyi be bitwaye muri iri rushanwa by'umwihariko ku mukino wa nyuma. Ati: "Njye ubu ndishimye cyane, ndashimira Imana kuko yabanye natwe, nkashimira n'abakinnyi uburyo bitwaye, bagaragaje ko iki gikombe bagishakaga cyane. Twagize amahirwe kuko RRA twagiye gukina nayo twazitiye abataka bayo twabafunze bituma dukina bitworoheye."

Mu bagabo muri 1/2 Gisagara yahuye na Forefront VC iyitsinda amaseti 3-1 naho APR VC itsindwa na REG VC amaseti 3-1, ku mukino wa nyuma REG itsinda Gisagara VC amaseti 3-1. REG VC ntabwo yari yabashije kurenga amatsinda umwaka ushize, gusa kuri ubu yaje yariye karungu kuko yabashije kwambura Gisagara VC igikombe yari ibitse. Â 

REG VC ikomeje kwiganza no kugaragaza imbaraga muri uyu mwaka w'imikino 

APR VC nayo mu bagore yakoze ibisa no kwihorera kuko umwaka ushize RRA VC niyo yari yegukanye iki gikombe ariko yaje kucyamburwa isuzugujwe.

Marchal utoza REG yagarutse ku mpamvu ziri gutuma yigaranzura Gisagara VC cyane. Ati: "Ni ibyishimo kuri njye, nk'irushanwa ribaye ku nshuro ya kabiri, nkaba mbashije kuryegukana ndyambuye uwaryegukanye ku nshuro ya mbere. Abakinnyi kuri ubu bari kumva ibyo nshaka ko dukina, kuva nagera muri REG nagerageje gukora impinduka kuko ni abakinnyi beza ariko baburaga intsinzi." 


Ibihembo

Ikipe ya mbere muri buri cyiciro yahawe Miliyoni 2 Frw (2,000,000 Frw), imidari ndetse n'igikombe, ikipe ya kabiri ihabwa miliyoni imwe n'igice (1,500,000 Frw) ukongeraho n'imidari, ikipe ya gatatu yahawe wa Miliyoni imwe (1,000,000 Frw) ukongeraho n'imidari. 

REG VC yahawe Miliyoni 2 Frw

Gisagara VC yabaye iya kabiri irushwa ibihumbi 500 Frw

APR WVC ya mbere mu bagore yahawe Miliyoni 2 Frw 

RRA WVC nubwo yari yazamutse mu itsinda ari iya mbere, yaje kwamburwa igikombe yari ibitse

Gisagara VC ni bwo yari yakoze ku bafana bayo ariko batashye bimyoza mu mivugire 

Marcel ukinira REG ni we wabaye umukinnyi w'irushanwa



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123078/reg-vc-yakoze-mujisho-gisagara-vc-iyitwara-igikombe-cyirushanwa-ryo-gushimira-abasora-amaf-123078.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)