'2030 u Rwanda ntiruzaba rugitumiza umuceri mu mahanga' #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Uko imyaka igenda ishira indi igataha niko imyumvire Abanyarwanda bafite ku muceri igenda ihinduka. Hambere bumvaga ko umuceri ari ikiribwa cy'abakire, bakawurya kuri noheli no ku yindi minsi mikuru gusa ariko ubu byarahindutse umuceri usigaye ari rimwe mu mafunguro rya buri munsi ku munyarwanda.
Umuyobozi w'ihuriro ry'inganda zitunganya umuceri mu Rwanda Ndagijimana Laurent, avuga ko Abanyarwanda basigaye bakunda umuceri w'umunyarwanda bakagira ikibazo cy'uko udahagije.
Ati 'Imbogamizi zihari ni uko umuceri uracyari muke ugereranyije n'umuceri Abanyarwanda bakeneye ukanongera ukaba muke ugereranyije n'ubushobozi bw'inganda ziri mu gihugu'.
Mu Rwanda hari inganda 23 zitunganya umuceri, muri zo nta rumwe rukora kugera kuri 50% by'ubushobozi bwarwo kuko uruganda rugerageza gukora cyane ruri kuri 43%, mu gihe hari izindi ziri hasi cyane kugera kuri 20%.
Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi Minagiri, ivuga ko umusaruro w'umuceri mu gihugu hose ugeze kuri zirenga ibihumbi 131 ku mwaka zivuye kuri toni ibihumbi 81 mu myaka 10 ishize.
Nubwo ingano y'umuceri u Rwanda rweza ku mwaka yiyongereye, ntabwo Abanyarwanda barabasha kwihaza ku muceri kuko 53% by'umuceri Abanyarwanda barya uturuka mu mahanga.
Umuyobozi w'Ishami ry'Uruhererekane nyongeragaciro muri MINAGRI, Nshimiyimana Octave mu kiganiro n'abanyamakuru ku iterambere ry'igihingwa cy'umuceri mu Rwanda yavuze ko u Rwanda rwihaye intego yo kongera ingano y'umuceri wera imbere mu gihugu ku buryo muri 2030 ruzaba rutagitumiza umuceri mu mahanga.
Kugeza ubu mu Rwanda hari amoko 24 y'umuceri ahingwa ku buso bwa hegitari ibihumbi 14, mu turere 25, mu gihe mu myaka 10 ishize ubuso bwahingwagaho umuceri mu Rwanda bwari hegitari ibihumbi 6.
Ati 'Turabizi ko umuceri w'umunyarwanda ukiri muke ariko dufite ingamba zo kuwongera. Hari umushinga witwa CDAT ugiye gutangira uzatunganya hegitari zirenga 5 zizahingwaho umuceri, MINAGRI na MINICOM dukorana n'inganda zitunganya umuceri kugira ngo zibashe gukora mwiza kandi mwiza uzashobora guhangana n'imiceri ituruka hanze, buri rwego rufite icyo rugomba gukora kugira ngo nibura 2030 ibishanga bizabe byaramaze gutunganywa  u Rwanda ruzabe ruzabe rwihagije ku muceri'.
East Africans Now Desire for Rwandan Rice â€
Abafite inganda zitunganya umuceri mu Rwanda bamaze iminsi mu mwiherero mu karere ka Rubavu biga ku cyakorwa ngo umuceri wo mu Rwanda ugire ubwiza n'ubwinshi butuma ubusha guhiganwa n'imiceri mva mahanga.
Uyu mwiherero wagaragaje ko inganda zikwiye gushyira ingufu mu gufasha abanzi b'umuceri kugira ngo zibone umusaruro zitunganya n'Abanyarwanda babone uwo barya.
Magingo aya mu Rwanda habarurwa koperative 122 zishinga umuceri mu Rwanda hose. Umuceri ni igihingwa gikunda ahantu hari ubutumburutse buri hasi, ibi bituma Intara y'Iburengerazuba, Amajyepfo n'iy'Iburazuba zihingwamo umuceri mwinshi byagera mu Ntara y'Amajyaruguru ubuso buhingwaho umuceri bukaba buto.

The post '2030 u Rwanda ntiruzaba rugitumiza umuceri mu mahanga' appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/10/15/2030-u-rwanda-ntiruzaba-rugitumiza-umuceri-mu-mahanga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)