Adil yaba yangiwe kwinjira i Shyorongi, Djabel na we arahagarikwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko umutoza wa APR FC, Adil Erradi Mohammed ahagarikiwe, yangiwe kwinjira i Shyorongi ngo akoreshe imyitozo yo kuri uyu wa Gatandatu itegura umukino wa Police FC wo ku wa Mbere.

Ku mugoroba w'ejo hashize nibwo haje inkuru y'uko APR FC yahagaritse umutoza mukuru wa yo, Adil Erradi Mohammed kubera imyitwarire amaze iminsi agaragaza.

Icyabaye imbarutso ni ubwo aheruka kwibasira bamwe mu bakinnyi b'ikipe barimo na kapiteni w'iyi kipe Manishimwe Djabel ko amaze iminsi amutsindisha.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, uyu mutoza yabyutse ajya i Shyorongi aho iyi kipe ikorera imyitozo gukoresha imyitozo nk'ibisanzwe ariko yangirwa kwinjira aho yabwiwe ko atemerewe, imyitozo ikaba yayobowe n'abasanzwe bamwungirije bayobowe na Ben Moussa.

Ni imyitozo yo kwitegura umukino w'ikirarane cy'umunsi wa 3 na Police FC uzaba ku wa Mbere tariki ya 17 Ukwakira 2022.

Iyi kipe kandi amakuru avuga ko yamaze guhagarika mu gihe cy'ukwezi kapiteni wa yo, Manishimwe Djabel kubera amagambo aherutse gutangaza avuga ku mutoza we, aho yavuze ko nta mugabo umurimo niba abana n'umuntu mu bihe byiza ariko yagera mu bihe bibi akamwitakana.

Ahagaritswe nyuma y'amasaha make ashyize ubutumwa ku mbuga nkoronyambaga asaba imbabazi Adil Erradi Mohammed.
Kuri ibi byose bivugwa mu ikipe ya APR FC, ISIMBI yagerageje kuvugana n'ubuyobozi bwa APR FC ariko ntibyakunda kuko umunyamabanga wa yo, Masabo Michel atitabaga telefoni ye ngendanwa.

Adil yangiwe kwinjira i Shyorongi, Manishimwe Djabel na we ahagarikwa ukwezi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/adil-yaba-yangiwe-kwinjira-i-shyorongi-djabel-na-we-arahagarikwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)