Abise amazina abana 20 bingagi bahuriye mu m... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 2 Nzeri 2022, byari ibirori mu kiyaba cyo mu Kinigi mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru, aho ibihumbi by'abantu bari bategereje kumenya amazina ahabwa abana 20 b'ingagi bavutse mu mezi 11 ashize.

Ni umuhango watambutse imbona nkubone kuri shene ya Youtube ya Visit Rwanda, imbuga nkoranyambaga nka Twitter n'izindi, abantu bazifashisha mu gusangizanya ibyishimo n'ibidasanzwe byaranzwe n'uyu muhango wihariye.

Wabaye ku nshuro ya 18. Abise amazina bahurije ku kuvuga ko ari amahirwe adasanzwe buri umwe yahawe, kandi ni bihe buri wese azakumbura.

Bavuze ko bashimira urwego rw'ubukerarugendo mu Rwanda n'uruhare rwa buri umwe mu kubungabunga ibidukikije.

Igikomangoma cy'u Bwongereza, Charles wabimburije abise amazina yize umwana w'ingagi 'Ubwuzuzanye' bisobanuye kuzuzanya hagati y'umuntu, ibidukikije n'isi atuye.

Yavuze ko ubwo yari mu Rwanda muri Kanama 2022 yabonye imbaraga u Rwanda rushyira mu bikorwa byo kurengera ibidukikije.

Nyuma y'ibirori byo Kwita Izina, abise amazina bahuriye mu Karre ka Rubavu mu musangiro wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Nzeri 2022.

Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), gitangaza ko uyu musangiro waranzwe no kuganira no kumenyana, kwerekwa aho gushora imari mu Rwanda n'ibindi.

Uyu musangiro wabereye ku nkombe z'ikiyaga cya Kivu. Clare Akamanzi yashimye abise amazina, abashishikariza gukomeza kwita ku bana bise amazina, no kugaruka gusura u Rwanda mu bihe bitandukanye kandi mu gihe cya vuba.

Mu ijambo yavugiye mu muhango wo Kwita Izina ku wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022, Akamanzi yavuze ko urwego rw'ubukerarugendo rumaze kuzamukaho 80% ugereranyije n'uko byari bimeze mbere y'icyorezo Covid-19 cyugarije Isi muri iki gihe. 

Kanda hano urebe amafoto yaranze Kwita Izina 

Kuri uyu wa Gatandatu abise amazina abana 20 b'ingagi bahuriye mu musangiro Didier Dloga wakiniye FC Barcelona yise umwana w'ingagi 'Ishami' 

Abise amazina abana b'ingagi bashishikarizwa kuzisura mu bihe bitandukanye 

Wari umwanya wo kuganira no kungura ibitekerezo ku ngingo zitandukanye 

Clare Akamanzi uyobora RDB yashimye abise amazina b'ingagi, abasaba kuzongera gusura u Rwanda 

Rigobert Uwiduhaye, yashushyanyije mu buryo bw'imbona nkubone ingagi akoresheje amarangi 





MENYA AMAZINA ABANA B'INGAGI BAHAWE 

">
REBA HANO UKO UMUHANGO WO KWITA IZINA WAGENZE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120594/abise-amazina-abana-20-bingagi-bahuriye-mu-musangiro-amafoto-120594.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)