Amavubi akubitiwe ahareba i Nzega abura itike... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukino w'Amavubi wabereye mu karere ka Huye, ahari ikinyuranyo cy'ibilometero 43 ngo ugere i Nzega ya Nyamagabe ahakubitiwe abagabo benshi mu kinyejana gishize, wabihiye abafana bayo, ku bw'uko Amavubi yatsinzwe kandi atanasatiraga ngo nibura habure amahirwe.

Ikipe 'Wallia Ibex' ya Ethiopia yaherukaga gusezererwa n' u Rwanda ku nshuro ebyiri ziheruka za CHAN, yahagaze kigabo imbere y'abafana bari buzuye Stade Huye kuri uyu wa Gatandatu, isezerera Amavubi.

Mu mukino watangiye i Saa Cyenda (15:00) ukayoborwa na Gatogato George ukomoka i Burundi, woroheye ikipe y'igihugu ya Ethiopia yaje gukina ishaka intsinzi yari ihwanye no kubona itike ya CHAN isigaje amezi ane ngo ibe. Uyu mukin warangiye ari igitego kimwe cya Ethiopia ku busa bw'u Rwanda.

Umukino wo kwishyura mu ijonjora rya nyuma wabereye mu Majyepfo y' u Rwanda, nyuma y'uko mu mukino wa mbere amakipe yombi yari yanganyirije ubusa ku busa kuri Stade ya Benjamin Mkapa muri Tanzania, aho Ethiopia yakirira imikino, mu gihe itarabona Stade yemewe na CAF imbere mu gihugu.

Igitego kimwe cya Wallia Ibex cyinjijwe na rutahizamu Dawa Hutesa ku munota wa 24' w'umukino, nicyo cyatandukanije amakipe yombi, Ethiopia ibona itike izayerekeza muri Algeria, ahazakinirwa CHAN 2023 muri Mutarama.


Amavubi yabanje mu kibuga

Ibihe by'ingenzi by'umukino;

Ku munota wa kabiri w'umukino, Nishimwe Blaise yahawe umupira neza na Tuyisenge Jacques, Amavubi abona uburyo bwa mbere bw'igitego, ariko umupira ugannye ku izamu ufatwa neza n'umunyezamu wa Ethiopia, Bereket Amare.

Mu minota 10 ibanza, umupira wakiniwe mu kibuga hagati, aho Niyonzima Sefu na Mugisha Bonheur ku ruhande rw'Amavubi bahanganaga na Yohannes Gamo na Bogale Asnake ndetse na Gatuoch Panom ku ruhande rwa Ethiopia.

Ku munota wa 13 w'umukino, Nishimwe Blaise yongeye kubona uburyo bw'igitego ku ruhande rw'Amavubi, anyura kuri ba myugariro ba Wallia Ibex ya Ethiopia yitonze, ariko ateye ishoti, umupira ufatwa n'umunyezamu Bereket.

Ku munota wa 15, Ethiopia nayo yasatiriye izamu bwa mbere, bikomotse ku gucunga nabi kw'abugarizi b'Amavubi kwatumye umunyezamu Ntwari Fiacre asohoka mu izamu nabi, ariko rutahizamu Emmanuel Aregawi ateye umupira ujya hanze.

Ku munota wa 24' Ethiopia yafunguye amazamu, kuri 'Coup Franc' nziza yatewe na Dawa Hutesa ikaruhukira mu izamu, nyuma y'ikosa ryari rikozwe na Serumogo Ally, hafi y' Urubuga rw'amahina.

Ku munota wa 28, Serumogo Ally wakiniraga Amavubi inyuma ku ruhande rw'iburyo, yongeye gukinira nabi Solomon Abicho wa Ethiopia, ahita yerekwa ikarita y'umuhondo n'umusifuzi w'Umurundi, Gatogato George wari hagati mu kibuga.

Hagati y'umunota wa 30 n'uwa 40, Umupira wakinirwaga ku mpande, Niyonzima Claude na Tuyisenge Arsene bagerageza gutanga imipira myinshi kuri Tuyisenge Jacques na Nishimwe Blaise, ariko ntihagira igitanga umusaruro.

Ku munota wa 42 w'umukino, Ethiopia yongeye kubona uburyo bwiza bw'igitego, ariko Biruk Barcha ananirwa kurenza umupira kuri Niyigena Clement, mbere y'uko Haruna Niyonzima w'Amavubi arekura ishoti rikomeye, umupira uhaca hejuru y'izamu.

Iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye ikipe y'igihugu ya Ethiopia iyoboye umukino n'igitego kimwe ku busa ndetse yerekana guhuza hagati mu kibuga, byatumaga itagira igitutu na gitoya.


Abafana bo bari benshi 

Igice cya kabiri kigitangira, Carlos Ferrer utoza Amavubi yasimbuje, mu kibuga hava Mugisha Bonheur ukina hagati, hinjira Muhozi Fred usatira.

Ku munota wa 55' Ethiopia yasimburije abakinnyi babiri icyarimwe, mu kibuga hava Mesud Musa na Gugsa Beshah, hinjira Keanean Maleko na Remdane Yousef, ari nako umupira wakinirwaga hagati mu kibuga.

Ku munota wa 60' habayeho gusimbuza abakinnyi babiri, havamo Niyonzima Sefu na Tuyisenge Arsene, hinjira Nshuti Savio na Irdukunda Bertrand, mbere y'uko Ethiopia isimbuza bwa gatatu, rutahizamu Asnake Bogale, asimburwa na myugariro Hailu Bunare.

Muhozi Fred watangiranye n'igice cya kabiri yafashije Amavubi gusatira inshuro nyinshi ndetse no gutera amashoti mato mato ku izamu rya Ethiopia hagati y'umunota wa 60 na 70, ariko Debebe Dada na Salomon Abicho bari mu bwugarizi bwa Wallia Ibex bakomeza guhagarara neza.

Ku munota wa 72' Ethiopia yabonye uburyo bukomeye cyane bw'igitego, nyuma yo guhanahana neza kwa Dawa Hotesa na Emmanuel Aregawi, borohewe no guca mu bwugarizi bw'Amavubi, ariko Ntwari Fiacre wari mu izamu ababera ibamba, umupira arawurenza.

Ku munota wa 75' Amavubi yongeye gukora impanduka ndetse isoza gahunda yo gusimbuza abakinnyi 5, mu kibuga hava Nishimwe Blaise na Serumogo Ally, hinjira Nkubana Marc na Nsabimana Eric 'Zidane'.

Ku munota wa 80 w'umukino, Ethiopia nayo yashyize akadomo kuri gahunda zo gusimbuza, Desta Bereket asimbura Emmanuel Aregawi.

Mu munota icumi ya nyuma, umupira wongeye gukinirwa mu kibuga hagati, abanyezamu b'impande zombi bakomeza guhagarara bwuma, batagerwaho n'amashoti.

Nyuma y'iminota 90' isanzwe y'umukino, hongereweho iminota 4, itagize Icyo ihindura. Umukino urangira abasore ba Ethiopia batahukanye intsinzi.

Ikipe y' u Rwanda inaniwe kujya muri CHAN 2023, mu gihe yabashije kwitabira mu nshuro eshatu ziheruka, uhereye kuyabereye mu Rwanda muri 2016, iyabereye muri Marooc muri 2018 ndetse n'iyaherukaga kubera muri Cameroon muri 2021, aho Amavubi yageze muri ¼.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120592/amavubi-akubitiwe-ahareba-i-nzega-120592.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)