Tayc yageze mu Rwanda (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo yageze ku Kibuga cy'Indege cya Kigali hagati ya Saa Yine na Saa Tanu z'ijoro, yakirwa ahabwa indabo mbere yo kwerekeza mu modoka yari imutegereje, yanahise imwerekeza aho ari bucumbike.

Uyu mugabo ntiyatinze ku Kibuga cy'Indege kuko yahise yinjira mu modoka yari imutegereje, bituma atabasha kuvugana n'itangazamakuru ryari ryaje kumwakira ku bwnshi.

Mu gihe gito yamaze, yari afite akanyamuneza ku maso, anyuzamo agaseka mu gihe yarimo kuganira n'ikipe ngari yari imukikije, irimo abantu bazanye nawe ndetse n'abaje kumwakira mu Rwanda, barimo n'abateguye igitaramo azitabira.

Uyu muhanzi utegerejwe i Kigali ni Umunya-Cameroun wavukiye mu Bufaransa ku wa 2 Gicurasi 1996. Ubwo yari amaze kwimukira mu Mujyi wa Paris mu 2012, ni bwo yatangiye umuziki. Ku wa 30 Gicurasi 2017 ni bwo uyu musore yasohoye Mixtape y'indirimbo icumi yise 'Alchemy'.

Mu 2018, Tayc yasohoye Mixtape ye ya kabiri yise 'H.E.L.I.O.S'. Nyuma uyu musore yaje gusinya mu nzu isanzwe ifasha abahanzi yitwa H24. Iyi studio ni yo yakoreyemo album ye ya mbere yise NYXIA iza gusohoka mu 2019, iyi ikaba ari yo yatumye izina rye rimenyekana ku rwego mpuzamahanga mbere y'uko asohora iyitwa 'Fleur froid' mu 2020.

Tayc yari afite akanyamuneza ku maso
Uyu mugabo yageze ku Kibuga cy'Indege cya Kanombe yakirizwa indabo
Nubwo itangazamakuru ryari ryabukereye, ntabwo Tayc yatinze ku kibuga cy'indege
Tayc yari kumwe n'itsinda rigari ry'abantu, barimo n'abateguye igitaramo yitabiriye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tayc-yageze-mu-rwanda-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)