Abatarakingiwe Covid-19 byuzuye bagiye guhezwa mu modoka rusange - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nama yemeje ko 'Abanyarwanda n'abaturarwanda barasabwa kwikingiza byuzuye kugira ngo bemererwe kujya ahantu hahurira abantu benshi harimo no kwemererwa kugenda mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.'

Kwikingiza mu buryo bwuzuye bisobanuye kuba warahawe inkingo ebyiri ndetse n'urwa gatatu rwo gushimangira, rutangwa nyuma y'amezi atatu hatanzwe urukingo rwa kabiri.

Inama y'Abaminisitiri kandi yemeje ko abagenzi bose baza mu Rwanda banyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali badasabwa kubanza kwipimisha Covid-19, icyakora bagashishikarizwa kwipimisha kenshi.

Iyi Nama kandi yemeje ko ba mukerarugendo basura pariki zirimo inguge n'ingagi bagomba kwerekana ko bipimishije Covid-19 mu buryo bwa PCR Test, mu gihe abasura izindi pariki bemerewe gukoresha uburyo bwa Rapid Test.

Abantu barashishikarizwa kwambara agapfukamunwa igihe bari ahantu hafunganye kandi hatari umwuka uhagije. Abanyarwanda kandi barashishikarizwa kwipimisha Covid-19 inshuro nyinshi, kandi bakibuka gukaraba intoki no guhana intera.

Kugera kuri uyu wa 28 Nyakanga, impuzandengo y'ubwandu bwa Covid-19 ushingiye ku bipimo byafashwe yari ihagaze kuri 1% mu minsi irindwi yari yabanje, mu gihe umubare w'abamaze kwicwa n'iki cyorezo ugera kuri 1.466.

Inama y'Abaminisitiri kandi yemeje Dr. Zerihun Abebe nk'Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro by'Umwami Faisal, mu gihe Regis Rugemanshuro yemejwe nk'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda, naho Louise Kanyonga agirwa Umuyobozi Mukuru wungirije.

Abandi bahawe inshingano barimo Fidèle Abimana wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisitiri y'Ibikorwaremezo na Richard Niwenshuti wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisitiri y'Ubucuruzi n'Inganda.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatarakingiwe-covid-19-byuzuye-bagiye-guhezwa-mu-modoka-rusange

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)