Rubavu: Umwihariko w'Irushanwa 'Ironman 70.3' rishobora kugeza Abanyarwanda ku rwego rw'Isi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ironman ni Irushanwa rikinwa n'abantu batabigize umwuga bakina umukino wa Triathlon ugizwe n'imikino itatu, irimo gusiganwa ku maguru, gusiganwa ku magare no koga.

Muri rusange, abasiganwa bagomba gusiganwa ku ntera ya 'miles 70.3' cyangwa se ibirometero 130. Iyi ntera niyo igena icyiciro cy'umukino. Mu gusiganwa gakoreshejwe igare, abarushanwa basiganwa ibirometero 90 (miles 56), bakongeraho ibirometero 21.1 (miles 13.1) ndetse no koga kirometero 1.9 (mile 1.2).

Iri rushanwa rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya kane ribereye muri Afurika, nyuma yo kubera mu bindi bihugu nka Afurika y'Epfo, Maroc, na Misiri.

Umuyobozi w'Irushanwa rya 'Ironman 70.3' mu Rwanda, Michel Umurame, yashimangiye akamaro k'iri rushanwa ku Rwanda.

Ati 'Aya marushanwa ni amahirwe ku Rwanda nk'igihugu, ubukerarugendo buzahungukira ndetse n'igihugu kirusheho kumenyekana mu ruhando rw'Isi, kuko ibitangazamakuru mpuzamahanga bizaba byerekana iri rushanwa, abikorera bazabyungukiramo kuko abashyitsi bazagura ibintu byinshi.'

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Iterambere, RDB, Claire Akamanzi yavuze ko aya marushanwa ashobora kuzagira uruhare mu kongera ishoramari mu gihugu.

Ati 'Aya marushawa tuyitezeho byinshi, by'umwihariko guteza imbere urwego rw'ubukerarugendo n'ishoramari kuko yitabirwa n'abanyamahanga batandutakanye, bashobora gusura ibikorwa by'ubekerarugendo bagasiga amadevise mu gihugu.'

Yanashimangiye ko azagira uruhare mu kumenyekanisha u Rwanda, na cyane ko ari amarushanwa arebwa na benshi ku rwego rw'Isi.

Ati 'Bazaha n'icyashara abikorera kandi akurikiranwa n'abantu barenga miliyoni 20 ku Isi yose, bityo mu gihe azaba ari kuba u Rwanda ruzarushaho kumenyakana ku Isi.'

Yasabye Abanyarwanda kuzakira neza abazitabira iri rushanwa ndetse bakiyandikisha mu bazaryakira,, ati 'Ndasaba Abanyarwanda kwiyandikisha kuko ubu harimo batanu gusa, dukeneye abandi benshi kugira ngo abanyamahanga bazabone ko natwe twitabira, abacuruzi ba Rubavu nabo [turabasaba] gushyiramo imbaraga bagatanga serivisi nziza nk'uko byagenze muri CHOGM, n'abaturage bagomba kuza ari benshi gufana.'

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Didier Maboko, avuga iri rushanwa rije ryiyongera ku yandi u Rwanda rwakiriye, asaba abikorera gushora imari muri iyi siporo.

Ati 'Iri rushanwa rije kwiyongera ku yandi twakiriye mu yindi mikino, bizakomeza kwerekana ko mu Rwanda dushoboye kwakira [amarushanwa mpuzamahanga]. Aya ni amahirwe ku bikorera yo gushora imari muri iyi siporo kuko irahenze kandi dukeneye ko yakomeza gutera imbere, tunasaba Abanyarwanda kuyitabira ku bwinshi bashaka amanota abemerera gusohokera igihugu.'

Abazitwara neza muri iri rushanwa bazagira amahirwe yo kwitabira rya Ironman 70.3 World Championship ryo ku rwego rw'Isi, iri rushanwa rigiye kubera mu Rwanda rikazakoreshwa nk'irigamije gufasha abazaryitabira kongera amahirwe yo kwitabira irushanwa ryo ku rwego rw'Isi.

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Iterambere, RDB, Claire Akamanzi yavuze ko aya marushanwa ashobora kuzagira uruhare mu kongera ishoramari mu gihugu
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Didier Maboko, avuga iri rushanwa rije ryiyongera ku yandi u Rwanda rwakiriye, asaba abikorera gushora imari muri iyi siporo
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, ni umwe mu bitabiriye iyi nama n'Umuyobozi wa Global Events Africa, Mutoni Bonita, ari nayo irimo gutegura iri rushanwa
Umuyoboziw'Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yagaragaje ko hoteli n'amacumbi byiteguye kwakira abazitabira iyi nama
Hafashwe ifoto y'urwibutso



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-umwihariko-w-irushanwa-ironman-70-3-izageza-abantu-mu-marushanwa-y-isi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)