'Gukoresha ururimi mu gitsina' kimwe mu bitera kanseri yo mu muhogo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imwe mu mpamvu idakekwa ariko nyamara ikomeje kuba nyirabazana ya kanseri ifata mu muhogo ni imibonano mpuzabitsina ikorerwa mu kanwa cyangwa se gukoresha ururimi mu gitsina.

Itabi n'inzoga nibyo bintu nyamukuru bisanzwe biziwi ko bitera kanseri yo mu muhogo, ariko abanganga b'inzobere mu bijyanye no kuvura igitsina bo mu Bubiligi mu myaka yashize babonye ko ikindi kintu gishobora gutera iyi kanseri ar'ugukoresha umurimi mu gitsina mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina (Gukoresha ururimi mu gitsina cy'umugore cyangwa se gushyira igitsina cy'umugabo mu kanwa).

Muganga Porofeseri Pierre Delaere wo muri kaminuza ya Leuven mu Bubiligi yavuze ko hari isano ya hafi hagati ya kanseri ifata mu muhogo n'imibonano mpuzabitsina ikorerwa mu mu kanwa.

Cunnilingus et fellation : 4 Français sur 10 les pratiquent

Muganga Delaere yagize ati 'Kanseri yo mu muhogo ni indwara y'ubumara ya pharynx[…]kubera imiterere n'uburyo inyama zo mu muhogo zoroshye byorohera mikorobe kororoka iyo zigezemo bityo rero mu myaka ya vuba byagaragaye iyo mu gitsina cy'umugore cyangwa umugabo hari HPV byoroha cyane ko ufite iyi virus yanduza uwashyize ururimi rwe mu gitsina cye bikaba byamuviramo kanseri ifata mu muhogo cyangwa mu kanwa.'

Ni ibihe bimenyetso bya mbere bya kanseri yo mu muhogo?

Ubusanzwe ibimenyetso ntibisobanutse neza, niyo mpamvu iyi kanseri ikunze kugaragara itinze cyangwa se ikagaragazwa n'ubuvuzi bwateye imbere.

Ariko hari ibimenyetso by'ibanze bigomba kugutera impungenge ukaba wakwihutira kujya kwa muganga.

Muri ibyo bimenyetso twavuga nko Kubabara mu muhogo, igisebe cyo mu muhogo cyangwa niba ukorora amaraso ukanagira ikibazo cyo kumira nabyo bikwiye kugutera impungenge. Ibi kandi bishobora gukurikirwa no kubyimba mu ijosi byerekana ko hari ikibyimba.

Kanseri yo mu muhogo isanzwe ifitanye isano no kunywa itabi?

Igisubizo ni yego. Kuko kunywa itabi ni byo bintu nyamukuru bitera kanseri yo mu muhogo. Kunywa itabi no kunywa inzoga nyinshi byongera ibyago byo kurwara kanseri yo mu muhogo.

Ubushakashatsi bushya bwakozwe mu myaka yashize bwerekanye ko hari indi mpamvu itera kanseri yo mu muhogo. Rimwe na rimwe bisa nkaho biterwa no kwandura virusi ya HPV yandurira cyane cyane mu mibonano mpuzabitsina.

Bishoboka bite?

Ku bakora imibonano mpuzabitsina mu kanwa (Gushyira igitsina cy'umugabo mu kanwa cyangwa se umugabo ushyira ururimi mu gitsina cy'umugore) baba bafite ibyago byo kurwara iyi kanseri kuko ingirabuzimafatizo zirashobora guhinduka, bikaba bishobora gutera kanseri yo mu muhogo.

Dr Delaere arakomeza ati 'Ku bijyanye na kanseri yo mu muhogo iterwa na papillomavirus ya muntu, kuvura hakoreshejwe imiti ya radiotherapi birahagije, birashoboka ko bivanga na chimiotherapie. Ibi kandi bikoreshwa no kuri kanseri yo mu muhogo iterwa no kunywa itabi n'inzoga.'

Yakomeje avuga ko niba kanseri igaragaye hakiri kare, amahirwe yo gukira ni 90%. Niba ugaragaye bitinze, iki gipimo kigabanuka kugera kuri 50%.

[email protected]

 

 

The post 'Gukoresha ururimi mu gitsina' kimwe mu bitera kanseri yo mu muhogo appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/06/26/gukoresha-ururimi-mu-gitsina-kimwe-mu-bitera-kanseri-yo-mu-muhogo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)