Ikibazo cya cement mu Rwanda cyavugutiwe umuti #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakozi basaga 1000 biteganyijwe guhabwa akazi gahoraho mu ruganda rukora Cement n'ibindi bikoresho by'ubwubatsi, ubuyobozi bw'uru ruganda butangaza ko muri Gashyantare 2023 cement ya mbere izagera ku isoko ikorewe i Muhanga.

Hegitari 67 ni bwo buso buriho icyanya cyahariwe inganda muri karere ka Muhanga, ariko hafi 17 ni ikibanza kirimo kubakwaho Anjia Prefabricated Consrtuction Rwanda, uruganda ruzakora cement n'ibindi bikoresho by'ubwubatsi.

Ni ishoramari ribarirwa agaciro ka miliyari 100 mu mafaranga y'amanyarwanda.

Imirimo yo kurwubaka igeze ku ijanisha riri hejuru ya 50.

Ju JianFeng umuyobozi wungirije w'uru ruganda avuga ko impamvu nkuru zo kuruza i Muhanga ari imiterere y'aka gace, hakiyongeraho uburyo leta y'u Rwanda ikorana neza n'abashoramari.

Yagize ati 'Icyo abashoramari bashima ni uburyo ubuyobozi bwabahuje n'abaturage bakabasha kubona ubutaka bugari bakoreraho.'

Byiringiro Israel umwe mu bakozi b'uru ruganda Anjia Prefabricated Consrtuction Rwanda, avuga ko uru ruganda ruje kunganira izindi mu gukemura ikibazo cya cement idahagije haba mu Rwanda no mu karere ruherereyemo.

Muri iyi mirimo yo kubaka harakoreshwa abanyarwanda barindwi mu biro n'abashinwa 12.

Mu ruganda nyir'izina uyu mushinga urateganya gukoresha abanyarwanda 1080 n'Abashinwa 200.

Abanyarwanda bafitemo imirimo bavuga ko bashima kuba mu mishinga minini nk'iyi nabo babasha kubonamo imirimo.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga buvuga ko kugeza ubu iki cyanya cy'inganda kirimo kurambagizwa n'abanyenganda benshi, ariko kugeza ubu bamaze kugeramo ni harimo inganda ebyiri zikaba zaratangiye gukora.

Kugeze ubu ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga buremeza ko nta makimbirane akomeye yari yaba hagati y'abashoramari n'abaturage basanganwe ibikorwa muri nkengero z'iki cyanya cy'inganda, bukavuga ko buba hagati y'impande zombi ku buryo nta rubangamira urundi.

@Rba

The post Ikibazo cya cement mu Rwanda cyavugutiwe umuti appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/06/26/ikibazo-cya-cement-mu-rwanda-cyavugutiwe-umuti/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)