Kamonyi: Musenyeri Musengamana yasabye abiga muri ESB kwirinda Umwarimu wa 2 n'Ubunebwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, Nyiricyubahiro Musenyeri Musengamana Papias, yasabye abiga mu ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Berenadeta riherereye mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Gacurabwenge ko bakwiye kwirinda umwarimu wa kabiri ukorera ku mbuga nkoranyambaga. Yabasabye kandi kwirinda inyigisho zitangwa n'abakorera kuri izo mbuga kuko bishobora kubicira ejo habo heza. Yanabasabye kwirinda ubunebwe buterwa n'imyaka y'ubugimbi n'ubwangavu bagezemo.

Ibi, Nyiricyubahiro Musengamana yabigarutseho mu birori mpurirane byo kwizihiza imyaka 40 ishuri ryitiriwe Mutagatifu Berenadeta rya Kamonyi rimaze ribayeho ndetse n'imyaka 25 Musenyeri Musengamana Papias abaye umusaseredoti no kwishimira ibyagezweho mu myaka iri shuri rimaze.

Yagize ati' Banyeshuri bacu beza, bana b'Igihugu cyacu, mugomba kumenya ko umwarimu wa kabiri wo ku mbuga nkoranyambaga (Internet) mutitondeye inyigisho atanga, yabangiriza ubuzima mu kanya nk'ako guhumbya. Mugomba kwirinda ubunebwe, ahubwo mugakoresha amasaha menshi mwiga kubyo mwarimu wo mu ishuri yabahaye kuko hariya mushobora no kuhakura ibishuko byatuma ubwangavu n'ubugimbi bwanyu bwangirika tugahomba abanyagihugu bo gutegura aheza hejo hazaza ku gihugu cyacu kuko imyaka muba mugezemo n'iyo mibi'.

Akomeza ashimira ababyeyi uruhare bagira mu iterambere ry'Ishuri ryitiriwe Mutagatifu Berenadeta ryo ku Kamonyi (ESB/Kamonyi) ndetse akabibutsa ko usibye inyubako biyubakiye yatwaye akayabo ka Miliyoni 180, ariko 'abana bacu dufite inshingano zo gukurikiranira hafi imyigire yabo kuko muzaba mufashije Kiliziya Gatolika gukomeza gutanga umusanzu wayo mu burezi bw'Igihugu cyacu'.

Mpano Pacis wavugiye abanyeshuri biga muri ESB/Kamonyi, yabwiye abitabiriye ibi birori ko iri shuri ribigisha neza, ko bafite abarezi bitangira uburezi ndetse anibutsa ababyeyi ko bafite byinshi byo kwirata kubera uburezi n'uburere bahabwa n'ishuri. Ashimira Kiliziya Gatolika yashinze iri shuri, ayisaba gukomeza ubudatezuka kubigisha neza. Ahamya kandi ko babafasha no kuzamura impano bafite biciye mu mikino itandukanye.

Perezida w'Ababyeyi barerera muri iri shuri, Kayigirwa Viateur yibukije ababyeyi ko kohereza umwana ku ishuri gusa bidahagije, ahubwo ko bakwiye no kuzuza inshingano zabo zo kwishyura amafaranga y'ishuri kuko iyo adatangiwe ku gihe bituma imibereho myiza ishobora guhungabana ndetse hakaba byinshi bipfa kandi ishuri ribikenera kugira ngo rikomeze gukora neza, abana bidagadure ndetse banabashe kwiga neza.

Padiri Majyambere/ Umuyobozi wa ESB Kamonyi.

Umuyobozi w'iri shuri, Majyambere Jean D'Amour yashimiye ababyeyi barerera muri iri shuri abereye umuyobozi ku bufatanye bagira mugufasha ikigo kuzuza unshingano zacyo, ariko akagaya n'abatatira kutuzuza ibyo basabwa nko kwishyurira amafaranga y'ishuri ku gihe.

Akomeza avuga ko mu myaka yabanje ikigo gitangira cyareraga abakobwa gusa, ariko mu mwaka wa 2009 akaba aribwo hajemo abahungu. Ashimira ababyeyi uruhare bagira mu gukurikirana abana babo bahiga, akanavuga ko ikigiye gukurikiraho bagiye kubaka  amashuri ageretse azatwara amafaranga asaga miliyoni 120, hakazaba harimo na Laboratwari y'abiga amasomo ya Siyansi kuko ntayo bari bafite. Yemeza kandi ko bashaka gukundisha abana mu ishuri kurusha kubakundisha ku ishuri.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere witabiriye ibi birori yashimiye amashuri ya Kiliziya Gatolika umuhate bagira mu gutanga uburezi, anabashimira uburyo bazamura akarere mu gutsindisha abana mu bizamini bisoza ibyiciro rusange ndetse n'amashuri yisumbuye kubera umusanzu batanga mu burezi bw'Igihugu.

Iki kigo, gishingwa cyari gifite abanyeshuri 57, mu gihe kugeza ubu gifite abasaga 1500 babarizwa mu byiciro rusange ndetse n'icyiciro cyabarangiza bafite A2. Barateganya gukomeza kwagura iri shuri kuko ababyeyi bitanze asaga Miliyoni 180 bubaka inzu igeretse. Bavuga kandi ko indi bagiye kuzamura itazahungabanya imyigire y'abana ndetse n'ifunguro bahabwa.

Muri iyi myaka 40, iki kigo kimaze gushyira hanze abasaga ibihumbi 6 bari ku isoko ry'umurimo. Bavuga ko bazakomeza kugira uruhare mu iterambere ry'umuturage ndetse no gutanga uburere n'uburezi bufite ireme mu mashami bigisha arimo n'aya Siyansi.

Muri ibi birori, hatanzwe isakaramentu rya Batisimu ku banyeshuri biga muri iri shuri ndetse hanahembwa abana barusha abandi amanota meza.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-musenyeri-musengamana-yasabye-abiga-muri-esb-kwirinda-umwarimu-wa-2-nubunebwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)