Urukiko rwitambitse indege yari kuzana abimuk... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Minisitiri w'Ubutabera akaba na Minisitiri w'Intebe wungirije w'u Bwongereza, Dominic Raab yatangaje ko Guverinoma yatangiye gutegura umushinga wo kugabanya ububasha urwo rukiko rufite ku Bwongereza, cyane ko icyo gihugu cyikuye mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi muri 2020 mu nkubiri yiswe 'Brexit'.

Dominic Raab yagarutse kuri gahunda yo kugabanyiriza ububasha urwo rukiko rufite ku Bwongereza, ubwo yasobanuraga ko ibyo rwakoze rwitambika gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ku munota wa nyuma  'bidakwiriye'.

 Raab yavuze ko iyo gahunda rwabogamiye yashyizweho na Leta mu rwego rwo guhangana n'uruhererekane rw'ubucuruzi bw'abantu rutemewe rwavutse mu nzira abimukira banyuramo, ndetse no guhagarika imfu za hato na hato z'abimukira barohama mu mazi y'ahitwa Channel.

U Bwongereza bwemeye ko urwo rukiko ruhagarika iyo ndege kuko bwemera ububasha bwarwo ku rwego runaka, bikaba binavugwa ko hatagize igikorwa rushobora kongera igihe rwatanze cyo kuba rwasuzumye ibirego by'abimukira kikava ku mezi atatu kikaba gishobora kurenga n'umwaka wose.

Nyamara urwo rukiko rwafashe icyemezo gitunguranye mu gihe inkiko zo mu Bwongereza zose zari zamaze kwemeza ko Igihugu nta tegeko cyirengagije, mu gukora uyu mushinga uzagira uruhare mu kugabanya igihombo cy'amamiliyari y'imisoro y'Abongereza.

Raab yabwiye ikinyamakuru Sky News ati: 'Ntekereza ko kuba inkiko zirenga eshatu z'imbere zaratesheje agaciro ibyo birego, bitari bikwiye ko urukiko rw'i Strasbuorg rwitambika nk'uko rwabigenje ku munota wa nyuma.'

Yavuze ko Leta y'u Bwongereza igomba kubahiriza amasezerano ku burenganzira bwa muntu yatumye urwo rukiko rushingwa, ariko ububasha bwarwo bwo kwivanga mu masezerano y'igihugu n'ikindi ngo ntibikubiye mu byo rushinzwe.

Ihagarikwa ritunguranye ry'urugendo rw'indege yagombaga kuzana ikiciro cya mbere cy'abimukira, ryabaye habura igihe gito cyane ngo iyi ndege yogoge ibicu igana mu rw'Imisozi igihumbi aho yagombaga kuhagera mu gitondo cyo ku wa 15 Kamena 2022 ari ku wa Gatatu. Ku ikubitiro yari ihagurukanye abimukira barindwi mu kiciro kibanza, abandi bakaba bari kuza mu byiciro bikurikiraho nyuma y'igihe runaka.

Src: Invaho Nshya

 

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118268/urukiko-rwitambitse-indege-yari-kuzana-abimukira-mu-rwanda-rugiye-kwamburwa-ububasha-118268.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)