Uburyo Murekezi Raphael wakiniraga Rayon Sports akicwa muri Jenoside yahimbwe Fatikaramu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukinnyi watangaga ibirori cyane yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe Rayon Sports yiteguraga guserukira u Rwanda mu mikino Nyafurika yahuzaga amakipe yabaye aya mbere iwayo, aho yari yatomboye Al Hilal yo mu Sudan.

Icyizere uyu mukinnyi yigiriraga mu kibuga nicyo cyatumye ahabwa iri izina, dore ko nk'iyo yabaga agiye gutera penaliti, yabwiraga umuzamu bahanganye ati 'Fata Ikaramu wandike igitego kuko njyewe sinshobora guhusha.'

Bitewe n'uko yakundaga gukoresha aya magambo cyane, byaje kurangira ahimbwe izina rya 'Fatikaramu.'

Murekezi yavukaga muri Gikongoro (Nyamagabe y'ubu) akaba yarize akanakinira Groupe Scolaire Officiel de Butare. Nyuma asoje amashuri yagiye kwigisha mu cyiciro rusange muri Ecole de Sciences Christ-Roi iri i Nyanza mbere yo kwinjira muri Rayon Sports yakiniye kugeza yishwe.

Imibare iheruka gutangazwa yerekanye abanyamuryango 17 ba Rayon Sports bamaze kumenyekana ko ari bo bishwe muri Jenoside barimo abakinnyi nka Murekezi Raphael (Fatikaramu), Munyurangabo Rongin, Bosco (Mwene Ruterana), Kirangi, Misili, Abba, Rutabingwa, Kalisa, Kayombya Charles, Mazina, George na Nyirirugo Antoine.

Hari kandi abari muri komite ya Rayon Sports barimo Mujejende Benoit, Agronome Janvier, Kayombya Selesi, Munyamasheke na Viateur.

Rayon Sports yatakaje abakinnyi n'abari abanyamuryango bayo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994Rayon Sports yatakaje abakinnyi n'abari abanyamuryango bayo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburyo-murekezi-raphael-wakiniraga-rayon-sports-akicwa-muri-jenoside-yahimbwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)