Bruce yatangaje ko abahanzi nyarwanda bifuza ko uruganda rw'umuziki rwakongerwa mu byo leta ifata nk'inkingi za mwamba mu bukerarugendo mu rwego kugira ngo barusheho kongera umutahe wabo bashyira ku musaruro mbumbe w'igihugu.
Ibi Itahiwacu Bruce yabigarutseho kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2026 ubwo yari mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano iri kubera muri Kigali Convention Center ku munsi wayo kabiri.
Yavuze ko nubwo uruganda rw'umuziki nyarwanda rusa n'urwatinze gutangira bijyanye n'amateka asharira igihugu cyanyuzemo by'umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ko abona igihe kigeze hakongerwa uko rwitabwagaho.
Bruce yatanze icyifuzo cy'uko mu rwego rwo kuzamura ijanisha rya 5% ubuhanzi bwinjiza ku musaruro mbumbe w'igihugu hakwiye ko ubuhanzi nabwo bwitabwaho ndetse bukongerwa mu gisata cy'ubukerarugendo.
Melodie ati 'Buriya twebwe ni twe Ngagi! Buriya umuziki winjiza mu madovize kuko wambuka igihugu nta musoro, nta visa bisabye. Ntekereza ko umuziki uramutse witaweho ukanongerwa mu bukerarugendo nabwo bwakurura abantu benshi.'
Uyu muhanzi ubarizwa mu nzu ya 1:55 AM yasabye abayobozi bafite mu nshingano ibijyanye no kumenyekanisha isura y'igihugu kwegera by'umwihariko abahanzi mu kugeza kure ishusho y'uko imirongo migari y'u Rwanda yifuza ko rugaragara mu mahanga.
Ati 'Ubuhanzi ni ubundi buryo bwo kugaragaza isura nziza y'igihugu cyacu ku rwego utatekereza. Njyewe nkunze gukoresha amashusho ya hano muri Kigali mu rwego rwo kugira ngo ntange uruhare ariko ntekereza na bagenzi banjye bakwiye kwegerwa.'
Bruce Melodie yanasabye ko Leta yabafasha mu cyizwi nka 'Monetization' ku buryo abantu babikora neza bababasha gukorera amafaranga ku mbuga nkoranyambaga ingingo Perezida wa Repubulika yasabye ko byihutishwa.
Source : http://isimbi.rw/buriya-nitwe-ngagi-bruce-melodie-mu-nama-y-igihugu-y-umushyikirano.html