Javanix yasabye Abanyarwanda kubumbatira urumuri rw'icyizere - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Javanix yatanze ubutumwa bw'ihumure ku banyarwanda bose mu bihe turimo byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko u Rwanda rwashegeshwe cyane cyane n'urubyiruko, kandi ko imbaraga z'urubyiruko ubu ari zo zikenewe cyane ngo rwiyubake.

Javanix yasabye urubyiruko n'Abanyarwanda bose gukunda igihugu ndetse bakabumbatira urumuri rw'icyizere.

Yagize ati: 'Urubyiruko ni rwo rwonyine rugira imbaraga nyinshi buri gihugu gikenera mu gihe kirimo kwiyubaka no gutera imbere, kugira ngo bikomeze bihe intego nziza z'igihugu cyose kuba impamo. Urubyiruko rufite imitekereze myiza, ariko hari abatarabona neza ko bikwiye kwibuka amateka mabi yaranze u Rwanda kugira ngo aduhe urugero, anatubere inzira nziza yo gutera imbere nk'u Rwanda n'abanyarwanda.'

Yunzemo ati: 'U Rwanda rufite urubyiruko rushya rufite imitekerereze igezweho ndetse ijyanye n'ikinyejana. Ni igihugu gifite umuvuduko mwiza mu kwiyubaka bityo dukomeze dufatanye twese kandi dukora cyane kugira ngo dukomeze twiteze imbere. U Rwanda kandi ni urwacu urubyiruko, ndasaba bagenzi banjye guhaguruka tugacigatira urumuri rw'icyizere tugakora twiyubaka kugira ngo tuzabe impamvu nziza yo kubaka ejo hazaza hatagira ikizira na kimwe.'

Uyu muhanzi Javanix wo mu Karere ka Rusizi yatanze ubu butumwa ku Banyarwanda, agira ngo abibutse gusigasira urumuri rw'icyizere.

 

 

 

 



Source : https://yegob.rw/javanix-yasabye-abanyarwanda-kubumbatira-urumuri-rwicyizere/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)