Nyampinga w'u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly, yagaragaje ko umunyamakuru wa CNN, Larry Madowo, adakwiye gukomeza kwibaza ku gisubizo Perezida Paul Kagame aherutse kumuha ku kibazo yamubajije kijyanye n'ingabo z'u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Ibi Jolly Mutesi yabivuze nyuma y'uko Perezida Kagame, mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano, yongeye gukomoza ku kiganiro yagiranye na Larry Madowo muri Gashyantare 2025.
Muri icyo kiganiro, uyu munyamakuru wa CNN ariko usanzwe ukorera i Nairobi muri Kenya yamubajije niba u Rwanda rufite ingabo muri RDC, Perezida Kagame amusubiza mu magambo make ati 'Simbizi.'
Agaruka kuri icyo gisubizo, Perezida Kagame yasobanuye ko mu buryo bwa tekiniki atari cyo gisubizo yari gutanga, ariko ko cyari igisubizo cyamurindaga ingaruka z'amategeko.
Aagize ati 'Ni gute wakurikirana umuntu uvuga ko atabizi? Byagorana.'
Nyuma y'ibi bisobanuro byatanzwe n'Umukuru w'Igihugu mu Nam y'Igihugu y'Umushyikirano, Larry Madowo yanyujije ubutumwa ku rubuga rwa X avuga ko nyuma y'umwaka umwe Perezida Kagame yasobanuye impamvu yamusubije ko atabizi.
Ubu butumwa ni bwo bwatumye Jolly Mutesi amusubiza ko atari ngombwa gukomeza kwibaza ku gisubizo, kuko ikibazo yabajije ubwacyo kitari gifite ishingiro.
Ati 'Nshuti Larry, birasobanutse cyane. Wabajije ubusa, uhabwa igisubizo kijyanye n'ibyo wabajije.'
Ni no muri iyi nama kandi Perezida Kagame yongeye gushimangira ko DRC igomba kwikemurira ibibazo byayo aho kubyegeka ku Rwanda, anongeraho ko u Rwanda rutazigera ruzuyaza mu kurinda umutekano w'abaturage barwo, kabone n'iyo Isi itabyumva kimwe narwo.
Source : http://isimbi.rw/mutesi-jolly-yanenze-umunyamakuru-wa-cnn.html