Evariste wa Mukaperezida yongeye gutabwa muri yombi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kwizera Evariste umugabo wa Mukaperezida yongeye gutabwa muri yombi akekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa yakoreshaga.

Muri 2020 uyu mugabo nabwo yari yatawe muri yombi azira gusambanya umwana utarageza imyaka y'ubukure, yaje kubihamywa n'urukiko akatirwa imyaka 10 ariko aza kujurira ari nabwo yagizwe umwere.

Kuri iyi nshuro yatawe muri yombi akekwaho gukoresha ku gahato umwana w'umukobwa wamukoreraga mu kabari i Gishari.

Bivugwa ko yamusanze aho acumbika ni njoro maze akamusambanya undi na we mu gitindo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Mata 2022 agahita ajya kwitabaza RIB ari nabwo yamutaga muri yombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo w'umurenge wa Gishari, Muhinda Augustin yemeje aya makuru aho yavuze ko uyu mugabo ari mu maboko y'abashinzwe umutekano mu gihe hagikorwa iperereza ku byo ashinjwa.

Ubukwe bwa Evariste na Mukaperezida bwabaye mu ntangiriro za 2019, bwavugisihje benshi bitewe n'imyaka Mukaperezida arusha Evariste, icyo gihe yari afite 48 n'aho umuhungu afite 21.

Evariste umugabo wa Mukaperezida yongeye gutabwa muri yombi



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/evariste-wa-mukaperezida-yongeye-gutabwa-muri-yombi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)