Buri wese afite umunsi we - Ubushinjacyaha bwaburiye abakekwaho Jenoside bihishe mu mahanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibyatangajwe n'Umuvugizi w'Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Mata 2022, nyuma yo kwakira Micomyiza Jean Paul wamenyekanye nka 'Mico' wagejejwe i Kigali yoherejwe na Suède.

Mico akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu byose ashinjwa ko yabikoreye mu Ntara y'Amajyepfo by'umwihariko mu Karere ka Huye.

Umuryango Uharanira Inyungu z'Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi [IBUKA], wagaragaje ko kuba uyu mugabo yashyikirijwe ubutabera bikwiye kubera isomo ibindi bihugu bitari byatanga abagize uruhare muri Jenoside kugira ngo bose baryozwe ibyo bakoze.

Mu kiganiro na IGIHE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal yagize ati 'Ni icyemezo twakiriye neza kuba uyu Micomyiza Jean Paul ubutabera bwa Suède bwaremeje kumwohereza mu Rwanda.'

'Ni icyemezo cyiza kuko icyaha cya Jenoside ni icyaha cyibasira inyokomuntu, ibihugu byose bikwiye kugira uruhare mu gutanga ubutabera.'

Yakomeje agira ati 'Turashima iyi ntambwe iba itewe n'igihugu cya Suède kuko ni urugero no ku bindi bihugu mu by'ukuri turashima n'ibindi bihugu bifata iki cyemezo kuko biba bikwiye kubera amasomo n'ibindi biseta ibirenge, bitarafata ibyemezo byo kugira uruhare mu butabera ngo abakekwa babohereze mu Rwanda.'

Ubushinjacyaha bugaragaza ko kuva mu 2013, Mico yagiye ashyirirwaho inyandiko zimuta muri yombi ariko urwa nyuma ari narwo yafatiweho rwashyizweho mu 2020.

Icyo gihe yahise afungwa atangira kuburana ku kuzanwa mu Rwanda cyangwa kuburanishirizwa muri Suède ariko biza kurangira urukiko rwanzuye ko azanwa mu Rwanda kuko rutigeze rubona inzitizi zatuma ataburanishirizwa aho yakoreye ibyaha.

Umuvugizi w'Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yavuze ko Micomyiza agiye kumenyeshwa ibyaha aregwa n'Urwego rw'Ubugenzacyaha hanyuma azabone kugezwa mu Bushinjacyaha aribwo buregera dosiye ye.

Buri muntu afite umunsi we!

Kuva mu 2005, ubwo u Rwanda rwakiraga umuntu wa mbere ukekwaho uruhare muri Jenoside kugira ngo agezwe imbere y'ubutabera, hamaze kwakirwa abantu 29.

Ku rundi ruhande ariko impapuro zose u Rwanda rwohereje mu bihugu by'amahanga zigera ku 1147. Ni ikigaragaza ko umubare w'abagejejwe mu Rwanda uri hasi cyane ugereranyije n'abagakwiye kuba baroherejwe.

Nkusi ati 'Ntabwo biramera neza cyane ariko ni intambwe. Ni intambwe kuko ibi byaha ni ibyaha bidasaza bimara igihe kirekire, buhoro buhoro ibihugu bitandukanye byaba iby'i Burayi cyangwa muri Afurika, turakorana ariko nibaza ko icyo twifuza ni uko byihuta kandi turabyizeye.'

Gusa Nkusi agaragaza ko n'ubwo abamaze gushyikirizwa u Rwanda ari bake ariko hari n'urundi ruhande rw'abagiye baburanishwa n'ibihugu bahungiyemo kandi bikabahamya ibyaha bagahanwa.

Ababuranishijwe n'ibihugu byo hanze mu bihe bitandukanye ni 24 barimo Théodore Rukeratabaro, Claver Berinkindi na Stanisilas Mbanenande bakatiwe igifungo cya burundu n'ubutabera bwa Suède.

Nkusi avuga ko uko byagenda kose buri wese muri aba bashinjwa uruhare muri Jenoside azashyikirizwa ubutabera kubera

Ati 'Buri wese azagira umunsi we, icyaha cya Jenoside ntabwo gisaza, aba bose birirwa bihishahisha mu mahanga bazagezwa imbere y'ubutabera. Imikoranire n'ibindi bihugu irahari kandi izakomeza kunozwa, haramutse hagize n'abandi bafatwa cyangwa abazaza tuzabimenyesha Abanyarwanda.'

Bakoresha amayeri akomeye…

Hari abahindura imyorondoro, kwimuka mu bihugu bitandukanye bakava aho baba ejo bakimukira mu bindi bihugu. Ni ibintu bikuze kugaragara mu bihugu by'i Burayi ndetse n'ibyo muri Afurika y'Amajyepfo.

Uretse guhindura imyorondoro hari n'andi mayeri bakoresha arimo gutanga amatangazo avuga ko bapfuye kandi bakiriho n'andi atandukanye.

Nk'urugero rwa Micomyiza, bivugwa ko yari yarahinduye imyorondoro ndetse avuga ko ari Umurundi atari Umunyarwanda. Ibi ni bimwe mu byatumye atinda gutahurwa.

Ahishakiye ati 'Ni imbogamizi kuko biri mu bituma batagaragara vuba ngo bafatwe, rimwe na rimwe bigatuma ibihugu bimwe byashakaga gutanga ubutabera biseta ibirenge biheraho bikabigira impaka zindi bigatuma gutanga ubutabera bitinda cyangwa se batanabikora.'

Yakomeje agira ati 'Ariko nanone bikaba n'uburyo bwo kwemera cyangwa kwishinja ibyaha, ubundi koko kugira ngo umuntu afate icyemezo cyo kwiyambura ubwenegihugu, kwihakana amazina ye, nabyo ubwabyo bikwiye kuba byumvisha neza bya bihugu barimo ko uwo muntu niba yarageze kuri urwo rwego akwiye gufatwa kuko ni nk'uburyo bwo kwishinja ibyaha no kubyemera.'

IBUKA igaragaza ko bibabaje kuba mu myaka 28 ishize hari ibihugu bikomeje guseta ibirenge mu gutanga ubutabera ku cyaha ndengakamere nka Jenoside.

Micomyiza ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Butare aho akomoka, yagejejwe mu Rwanda kugira ngo agezwe imbere y'ubutabera
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, yatangaje ko intambwe imaze guterwa mu kugeza imbere y'ubutabera abakekwaho Jenoside bari mu mahanga ikiri nto cyane

Video: Amahoro Pacifique




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/buri-wese-afite-umunsi-we-ubushinjacyaha-bwaburiye-abakekwaho-jenoside-bihishe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)