Polisi y'u Rwanda n'iya Centrafrique basinye amasezerano y'ubufatanye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru, uyu muyobozi yakiriwe na mugenzi we uyobora Polisi y'u Rwanda, IGP Dan Munyuza.

IGP Munyuza yari kumwe n'umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP/OPs Felix Namuhoranye, Umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi n'imiyoborere, DIGP/AP Jeanne Chantal Uwajeneza. Hari kandi n'abandi bayobozi bakuru muri Polisi y'u Rwanda bayobora amashami atandukanye.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku mikoranire myiza iri hagati ya Polisi z'ibihugu byombi, iyo mibanire ikaba igiye gushimangirwa n'amasezerano y'ubufatanye yashyizweho umukono n'abayobozi bakuru ba Polisi z'ibihugu byombi.

IGP Munyuza yagaragaje ko yishimira kuba inzego z'umutekano z'u Rwanda ziri mu gihugu cya Centrafrique zikorana neza n'inzego z'umutekano zo muri iki gihugu.

Yagize ati" Nezezwa n'uko inzego z'umutekano ziri mu gihugu cya Centrafrique zikorana neza n'izo muri iki gihugu. Iyo mikoranire igomba gukomeza kandi igakomezwa birushijeho."

Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda yakomeje avuga ko ibyaha byambukiranya imipaka bikunze kugaragara nk'iterabwoba, ikwirakwira ry'ibiyobyabwenge, ibyaha by'ikoranabuhanga n'ibimunga ubukungu n'ibindi. Byose kubirwanya bisaba ko inzego z'umutekano zikorana bya hafi binyuze mu mahugurwa no gushaka ibikoresho bigezweho mu kurwanya ibyo byaha.

Ku ruhande rwa General Zokoue, yavuze ko Igihugu cya Centrafrique cyanyuze mu bibazo bikomeye. Habayeho kwitabaza ibihugu by'amahanga ngo bize bibafashe kugarura amahoro ariko ku mugabane wa Afurika wose u Rwanda nirwo rwafashe iya mbere ruratabara.

Yagize ati ' Twishimiye uko twakiriwe, u Rwanda ni Igihugu cy'abavandimwe. Murabizi twagize ikibazo cy'umutwe washatse guhirika ubutegetsi ndetse wari ugiye kugera mu murwa mukuru wa Bangui. Icyo gihe Nyakubahwa Perezida w'Igihugu cyacu yatabaje amahanga yose ariko ku mugabane wa Afurika wose Perezida w'u Rwanda ni we wamwumvise vuba aradutabara.'

Yakomeje ashimira abapolisi n'ingabo z'u Rwanda ku ruhare bakomeje kugaragaza mu kugarura amahoro muri iki gihugu cya Repubulika ya Centrafrique. Yavuze ko ubu amahoro arimo kugenda agaruka ndetse ingabo na Polisi za Centrafrique zibasha kwigenzurira igice kinini cy'Igihugu aharenga 80%.

General Zokoue yashimangiye ko yizeye umusaruro uzava muri uru ruzinduko.

Ati" Uru ruzinduko ruzatugirira akamaro kuko twiteguye kurubyaza umusaruro cyane cyane twungukira ku bunararibonye bwa Polisi y'u Rwanda muri gucunga umutekano. Ishyirwa mu bikorwa ibikubiye muri aya masezerano bizadufasha gukomeza ubufatanye hagati y'inzego zacu zombi."

Biteganyijwe ko uruzinduko rw'umuyobozi wa Polisi ya Repubulika ya Centrafrique n'intumwa ayoboye ruzamara icyumweru aho bazasura ibikorwa bya Polisi bitandukanye harimo n'ibigo by'amashuri.

General Zokoue ubwo yakirwaga ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda
General Zokoue yashimangiye ko yizeye umusaruro uzava muri uru ruzinduko
IGP Munyuza yagaragaje ko yishimira kuba inzego z'umutekano z'u Rwanda ziri mu gihugu cya Centrafrique zikorana neza n'inzego z'umutekano zo muri iki gihugu
Impande zombi ziyemeje gukomeza ubufatanye zisanganywe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-y-u-rwanda-n-iya-centrafrique-basinye-amasezerano-y-ubufatanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)