Jose Maria Bakero wakiniye Barcelona yemeye kuba umujyanama wihariye wa FERWAFA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uruzinduko rw'iminsi 9 mu Rwanda, Jose Maria Bakero wakiniye ikipe ya FC Barcelona yiyemeje kuba umujyanama wihariye mu bikorwa binyuranye by'iterambere ry'umupira w'amaguru.

Uyu munyabigwi wabaye umukinnyi wa Real Sociedad na Barcelona umaze iminsi mu Rwanda yasoje uruzinduko rwe rw'iminsi 9 kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Gashyantare 2022 yagiriye mu mu Rwanda mu rwego rw'ubufatanye mu iterambere ry'umupira w'amaguru hamwe n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) nk'umwe mu bashinzwe gushakira abakinnyi ikipe ya Barcelona (Scouting director).

Mu gihe yari mu Rwanda, yagiranye umwiherero hamwe n'abatoza b'amakipe y'icyiciro cya mbere mu bagabo no mu bagore ndetse n'abagize staff technique y'Amavubi, yasuye amarerero y'umupira w'amaguru atandukanye mu Rwanda ndetse anitabira imikino ya shampiyona y'ikiciro cya mbere mu bagabo mu rwego rwo kumugaragariza urwego rw'umupira w'amaguru mu Rwanda kugira ngo awubere umuvugizi mu bikorwa binyuranye by'iterambere hirya no hino ku isi.

Nyuma y'uruzinduko rwe mu Rwanda Jose Maria Bakero yiyemeje kuba umujyanama wihariye wa FERWAFA mu bikorwa binyuranye by'iterambere ry'umupira w'amaguru ku bushake ndetse aniyemeza gufasha FERWAFA mu bikorwa bitandukanye birimo iterambere ry'umupira w'amaguru mu bakiri bato, kongerera ubushobozi abatoza n'abasifuzi, iterambere ry'ibikorwa remezo, ubufatanye hagati y'amarerero y'umupira w'amaguru mu Rwanda n'amakipe yo muri Espagne n'ibindi.

Uyu munyabigwi kandi yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi mu rwego rwo gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse anasura Pariki y'Ibirunga na Pariki y'Akagera ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) muri gahunda yo guteza imbere ubukerarugendo hifashishijwe abantu bazwi ku rwego rw'isi.

Jose Maria Bakero yasoje uruzinduko yakoreraga mu Rwanda



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jose-maria-bakero-wakiniye-barcelona-yemeye-kuba-umujyanama-wihariye-wa-ferwafa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)