Abororera hafi ya Gishwati batangiye gushaka igisubizo ku nka zabo ziribwa n'inyamaswa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ikibazo cyakomeje kugenda gifata indi ntera uko iminsi yagiye ishira ndetse imibare iheruka gutangazwa n'ubuyobozi igaragaza ko hari imitavu irenga 80 imaze kuribwa n'izo nyamaswa.

Kuri ubu ariko, iki kibazo mu gihe gikomeje kuvugutirwa umuti, ku gice gikora mu karere ka Ngororero, aborozi batangiye gushishikarizwa kubaka ingombe cyangwa se 'ibiraro' birazwamo izo nyana.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yabwiye RBA dukesha iyi nkuru ko kubakira inyana ingombe ari kimwe mu bisubizo by'igihe gito.

Meya Nkusi yavuze kandi ko biri gushyirwa mu bikorwa mu gihe hataraboneka igisubizo kirambye cyo gutandukanya Inzuri na Pariki ya Gishwati - Mukura.

Inzuri zikora kuri Gishwati-Mukura muri aka karere ziri mu mirenge ya Kavumu, Muhanda na Sovu. Kugeza ubu muri iyi mirenge habarurwa inyana 17 zariwe n'inyamaswa, 7 ziravurwa zirakira mu gihe 10 zo zapfuye.

Aborozi bo muri izi nzuri bavuga ko bishimiye ko inzego zitandukanye ziri kubafasha gukemura icyo kibazo cyatangiye kugaragara mu mwaka wa 2019.

Mu karere ka Ngororero habarurwa Inzuri 397 zikora kuri Gishwati, zikaba zororewemo inka zisaga ibihumbi 13.

Aba borozi batangiye kubakira izi nyana kugira ngo zitaribwa n'inyamaswa
Inzuri zegereye Pariki ya Mukura Gishwati zugarijwe n'ikibazo cy'inyamaswa zirya inka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abororera-hafi-ya-gishwati-batangiye-gushaka-igisubizo-ku-nka-zabo-ziribwa-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)