Header Ads Widget

Technology

Perezida Kagame yakiriye indahiro za Minisitiri Mushya aboneraho kwifuriza Abanyarwanda umwaka mwiza #rwanda #RwOT

Perezida Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ukuboza 2021 ubwo yakiraga indahiro za Gasana Alfred uherutse kugirwa Minisitiri w'Umutekano w'imbere mu Gihugu.

Mu ijambo rye, Umukuru w'u Rwanda yavuze ko yifuza kwifuriza Abaturarwanda gusoza neza uyu mwaka wa 2021 no kuzatangira neza utaha wa 2022.

Ati 'Twizere ko umwaka uza uzaba mwiza kuruta uwo turangije n'uwo twarangije mbere yawo ubwo ndavuga izi ngorane zose Isi igenda ihura na zo za COVID-19.'

Perezida Kagame avuga ko nubwo u Rwanda rugeze ahashimishije mu ngamba zo kwirinda iki cyorezo nko gukingira abaturage benshi ariko iki cyorezo kigikomeje guhangayikisha.

Ati 'Ku isi hose bigenda bigaruka, bisa n'ibijya kujya mu buryo bikongera bikazamuka. Ubwo rero ntabwo twakwirara nubwo twari twifashe neza twarushaho ingamba zo kwirinda tukajya mu minsi mikuru neza nubwo kujya mu minsi mikuru turangiza umwaka ubwabyo byongera bikazamura umubare w'abandura.'

Perezida Kagame yaboneyeho gushimira Minisitiri Mushya amwifuriza imirimo myiza kandi ko mu nshingano ze harimo no kwirinda ku bijyanye n'umutekano ariko n'ubuzima bihuriza hamwe inzego zitandukanye.

Avuga ko Minsitiri w'Umutekano mushya asanzwe ari mu nzego z'umutekano ariko ko inshingano ziyongereye.

Ati 'Byasumbyeho uko byari bimeze mbere ariko birubakira ku byo asanzwe azi asanzwe akora ubwo uzarushaho gukora kandi gukora neza twese Igihugu kubyungukiramo.'

Perezida Kagame yizeje Minsitiri mushya ubufatanye bw'abagize Guverinoma ndetse n'izindi nzego kugira ngo azabashe kuzuza inshingano ze.Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Perezida-Kagame-yakiriye-indahiro-za-Minisitiri-Mushya-aboneraho-kwifuriza-Abanyarwanda-umwaka-mwiza

Post a Comment

0 Comments

Nature