Cristiano na Messi batandukanye! PSG ihabwa Real Madrid, Man United na Atletico Madrid #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tombola ya 1/8 cya UEAFA Champions Leagues yasubiwemo, yasize ikipe ya Paris Saint Germain igomba guhura na Real Madrid ni mu gihe Manchester United yatomboye Atletico Madrid.

Tombola yari yabanje, yari yahuje Manchester United ya Cristiano Ronaldo na Paris Saint Germain ya Lionel Messi, UEFA yaje gutangaza ko bayisheshe kubera amakosa ya 'Software' bakoresheje yakoze.

Kwibeshya kwa mbere kwabayeho ni uko Villareal yo muri Espagne yatomboye Manchester United yo mu Bwongereza byari kumwe mu itsinda F, byateshejwe agaciro maze Villareal tombola Manchester City n'aho Manchester United itombola PSG.

Irindi kosa ni uko ubwo Atlético Madrid yatomboraga, Manchester United yakuwe mu makipe bishobora guhura, birangira itomboye Bayern Munich mu gihe iyi kipe yo mu Bwongereza yisanze izahura na Paris Saint-Germain.

Iyi tombola yabaye saa 16h zo kuri uyu wa Mbere n'ubundi ibera i Nyon mu Busuwisi, yasize Manchester United noneho itomboye Atletico Madrid ni mu gihe Paris Saint Germain.

Imikino ya 1/8 iteganyijwe tariki ya 14&15 na 22&23 Gashyantare mu gihe iyo kwishyura iza tariki ya 8&9, 15&16 Werurwe 2022.

Uko tombola yose yagenze

FC Salzburg vs FC Bayern Munichen
SC Portugal vs Manchester City
SL Benefic ava AFC Ajax
Chelsea vs Lille
Atletico Madrid vs Manchester United
Villareal vs Juventus
Inter Milan vs Liverpool
Paris Saint Germain vs Real Madrid



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cristiano-na-messi-batandukanye-psg-ihabwa-real-madrid-man-united-na-atletico-madrid

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)