Uwasigajwe inyuma n’amateka yasoje kaminuza abikesha gahunda zo guteza imbere umugore - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabihamirije mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Women for Women Rwanda nk’Umuryango utari uwa Leta, uzajya ukora ibikorwa nk’ibya WfWI ariko ku rwego rw’igihugu.

Mu buhamya bwe, Mugorewisuka yabanje “gushima Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yahaye umugore umwanya mu nzego zifata ibyemezo”.

Ati “Ndi umwe mu Banyarwandakazi bakomoka mu miryango y’abahejejwe inyuma n’amateka. Women for Women aho yankuye hari habi cyane, narihebye, ndi umugore utagera aho abandi bari. Yampaye amahugurwa inanyigisha kwigirira icyizere.”

Yavuze ko icyo cyizere cyatumye yifatanya n’abandi mu matsinda yo kwizigama akabasha kwigobotora ubukene. Yitabira gahunda za Leta ndetse atinyuka guhirimbanira uburenganzira bwe.

Ati “Muri uko gutinyuka nagannye akarere mbaza Mituweli, mbaza amashuri y’abana, umwana wanjye abasha gukomeza kwiga. Yarangije kaminuza none uyu munsi yicaye mu biro bya Leta nk’abandi Banyarwanda kandi muzi ko tutabigeragaho.”

Uwo mubyeyi yavuze ko afite abana batanu n’uwa gatandatu arera nka malayika murinzi.

Yabashije kwihangira imishinga imuteza imbere,yubaka neza inzu ye ndetse ni umwe mu basoje manda mu Nama njyanama y’akagali kabo.

Amashimwe ya Mugorewisuka kuri WfWI na Leta y’u Rwanda ayahuje n’abandi benshi barimo na Ufitamahoro Anitha na we wo muri Kayonza.

We yatewe inda afite imyaka 17 atereranwa n’umuryango kuko ngo yawusebeje agatwita kandi ari uw’Abakiristu.

Yavuze ko yabayeho nabi bakanga kumufasha no kubona isabune cyangwa amavuta kugeza ubwo yatekereje guta umwana kuko nta n’umwe wamubaga hafi.

Ati “Maze kumenya WfWI, ubuzima bwanjye bwabaye bwiza pe! Bampaye inyigisho zirimo kwigirira icyizere nkumva ko nanjye nshoboye, nkamenya gukaraba nkajya mu bandi nkabegera, nkabasha kuvuga no kuganira n’inshuti zanjye.”

Nubwo WfWI ishyira imbere iterambere ry’abagore, sibo gusa igezaho gahunda zayo kuko muri rusange igamije iterambere ry’umuryango. Ibyo bituma n’abagabo baba mu bagenerwa bikorwa bayo.

Umwe mu miryango yafashijwe na WfWI kwigobotora amakimbirane ugasubirana ituze nawo wasangije abantu ubuhamya bwawo.

Abo bombi bashakanye mu 2017 ariko umugabo akajya aca inyuma umugore ntibajye n’inama ku iterambere ry’urugo, bibageza mu gihombo cyatumye bagurisha umuryango umwe w’inzu yabo ngo hishyurwe amadeni umugabo yari yaragiyemo ari mu busambanyi.

Umugore yavuze ko byatumye yiheba akumva ntacyo amaze, akenshi akifungirana mu nzu akarira ntawe afite yabwira kuko atisanzuraga kuri bagenzi be.

Mu 2019 ni bwo WfWI yabagezeho, bahabwa amahugurwa n’inyigisho bongera guhuriza ku mugambi w’iterambere ry’urugo rwabo.

Kuba umuryango washyizwe ku rwego rw’igihugu bivuze iki?

Umuyobozi wa Women for Women Rwanda, Uwimana Antoinette, yatangaje ko imiryango yo mu Rwanda ifite ibibazo byinshi bitandukanye kandi bizwi n’Abanyarwanda.

Ati “Nk’Umuryango Nyarwanda wumva ibibazo by’Abanyarwanda cyane kuko tuba tuzi igihugu cyacu. Rero nacyo ni ikintu gikomeye. Tuba dufite n’abafatanyabikorwa batandukanye, no kumenya umuryango mugari neza, hari n’amahirwe y’uko n’aha twahashakira inkunga ariko dushobora no gufatanya na Leta kurusha uko twabikoraga mbere.”

WfWI yagejejwe mu Rwanda mu 1997 ihatangiza ishami. Ibikorwa byayo ni mpuzamahanga ariko byibanda mu bihugu bivuye mu ntambara n’amakimbirane. Aho ivuye isiga hatangijwe Umuryango ukora ibikorwa nk’ibyayo ariko ku rwego rw’igihugu. Ibyo bimaze kubaho inshuro eshatu gusa.

Mu Rwanda yahaje kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu mwaka ushize ni bwo Women for Women Rwanda yatangijwe ndetse inandikishwa mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB).

Uwimana yavuze ko iterambere ry’igihugu n’umutekano ari byo byarebweho bikagaragaza ko uwo Muryango ushyizweho wabasha gukomeza ibyo bikorwa.

Yavuze ko bigitangira Umuryango wakoranaga n’abagore bari hagati y’imyaka 18 na 50, ariko ubu hakaba hari no kwitabwa ku rubyiruko rw’abakobwa. Hanatezwa imbere gahunda z’imibereho myiza, gukoresha ikoranabuhanga,gukora ubuvugizi, no gukorana n’abagabo benshi.

Ati “Icyagiye kitugaragarira ni uko umugore ashobora gutera imbere ariko mu rugo haba hari amakimbirane ibintu ntibigende neza.”

Ngabonshya Silas ushinzwe iterambere ry’uburinganire no kongerera abagore ubushobozi muri Migeprof, yavuze ko inzitizi zigihari ari ukubaka ubushobozi n’imyumvire ikiri mu byemerwa mu muco Nyarwanda.

Yakomeje ati “Ntabwo iterambere rirambye ryagerwaho ubushobozi bw’abagore bugipfukiranywe na bya bindi biri mu muco wacu kandi bitadufasha.[…] Tuzagera ku iterambere rirambye ari uko za mbaraga ziturimo twese zibashije gukora zikagira akamaro haba kuri twe n’Igihugu.”

Umuyobozi Mukuru wa WfWI mu Rwanda, Jacqui Sebageni, yasezeranyije ko izakomeza guharanira ko abagore bagira ubushobozi n’iterambere, igeza gahunda zayo mu gihugu cyose.

Umuyobozi Mukuru wa WfWI, Laurie Adams, yavuze ko u Rwanda rwabereye urugero ibindi bihugu mu guteza imbere abagore.

Yavuze ko kuba hatangijwe Women for Women Rwanda bizatuma ibikorwa byayo birushaho kugera ku babikeneye.

Abatanze ubuhamya bwabo basabye ko ibyo bikorwa byagezwa no ku bandi bakiri mu icurabundi bakabasha kubana neza baniteza imbere.

Mugorewisuka Latifa (wambaye imikenyero) yashimye uburyo Leta y'u Rwanda yateje imbere abagore kuko byahinduye amateka y'umuryango we, kugeza ubwo arahiye umwana we Kaminuza akayirangiza
Ambasaderi wa USA mu Rwanda (Iburyo) n'Umuyobozi Mukuru wa WfWI (ibumoso) bari bitabiriye uwo muhango
Bimwe mu bikorwa by'abagezweho na gahunda za WfWI bakihangira imirimo ibateza imbere
Abitabiriye bashimye imbaraga u Rwanda rwashyize mu guteza imbere umugore
Mubyo abagore bafashwa na Women for Women International bakora, harimo ibikapu
Abafatanyabikorwa batandukanye bitabiriye umuhango wo gutangiza Women for Women International Ishami ry'u Rwanda
Umuyobozi wa Women for Women Rwanda Uwimana Antoinette yashimye uko Leta y'u Rwanda ishyigikira ibikorwa byabo



source : https://ift.tt/32bOwmM
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)