Rubavu: Amatsinda ya Mvura Nkuvure yahawe inkunga ahabwa umukoro wo kurandura amacakubiri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Buri tsinda ryagenewe ibihumbi 300 Frw nk’inkunga yo kwifashisha mw’iteramberebari bagezeho.

Ubuyobozi bw’akarere bwasabye abagize ayo matsinda gufatanya mu kurwanya amateka y’amacakubiri yaranze aka karere n’ibikomere bituruka ku ntambara y’abacengezi.

Ni amatsinda yaturutse ku biganiro abaturage bafite ibibazo by’amakimbirane bagiye bagira, bagacoca ibibazo byose bagahitamo kwishyira hamwe ngo biteze imbere.

Kuradusenge Marie Louise wo mu murenge wa Nyundo mu itsinda ry’urubyiruko, Indashyikirwa, yashimye inkunga bahawe, avuga ko igiye kubafasha kurushaho kwiteza imbere.

Ati’ “Mvura nkuvure yatwigishije kubana mu mahoro kuko twebwe nubwo turi bato, bamwe ababyeyi babo bakoze Jenoside abadi barayikorewe kuburyo ubu tubanye neza. Kuba baduhaye amafaranga ibihumbi 300 araza asanga ayandi twizigamiye, tugiye gufungura ahantu ho gucuruza ibiribwa’’.

Mureramanzi Abel wo mu murenge wa Bugeshi, yavuze ko mbere bari bafitanye ibibazo bituruka ku mateka ariko Mvura Nkuvure ikabashyira hamwe bakubaka itsinda none ubu bakaba bagiye gutangiza umushinga wo guhinga ibirayi.

Ati “Ubumwe n’ubwiyunge twabugezeho iwacu. Ubu turabana neza twishyize hamwe, twaguze intama 90 ndetse twatangiye kugura imbuto kuburyo tuzahinga ibirayi umushinga ube munini’’.

Umuyobozi wa Community Based Sociotherapy Program Rwanda, Angela Jansen yavuze ko aya matsinda asanzwe akorera hamwe, inkunga bahawe akaba ari ukubatera ingabo mu bitugu.

Ati “Aya matsinda amaze igihe kinini akorera hamwe kandi bazi icyo gukorera hamwe bisobanuye nubwo nta nkunga ivuye hanze bafite ubushobozi bwo kwizamura aya mafaranga azabongera imbaraga kugira ngo bakomeze ibyo basanzwe bakora’’.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu w’agateganyo, Ruhamyambuga Olivier yasabye aya matsinda kuzirikana aho igihugu cyavuye kugira ngo babe umusingi w’ubumwe n’ubwiyunge buhamye

Ati “Mushyiremo imbaraga mube urumuri. Murabizi ibyabaye muri iki gihugu byose byasenyutse ndetse nyuma haje amateka y’intambara zakurikiyeho hano murabizi mwabibayemo cyane. Ntibikwiye ko ubona ikibazo wahuye nacyo ngo ukibone muri mugenzi wawe, ahubwo ujye umubonamo ibisubizo. Nubona umuhanda ujye umenya ko uri umurinzi wawo kuko ikizawusenya na we cyakugeraho’’.

Gahunda ya Mvura Nkuvure imaze imyaka 16 itangijwe; ikaba ikorera mu turere 12, muri zimwe mu nkambi z’impunzi kimwe no muri gereza 5 kuri 13 ziri mu gihugu. Ni gahunda ishimangira cyane ubumwe, ubwiyunge n’isanamitima.

Iyi gahunda yatanze umusaruro mu gukiza ibikomere, kwiteza imbere, kwishyura imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, kubabarira, kunoza imibanire myiza n’ibindi.

Angela Jansen yavuze ko amatsinda ya Mvura Nkuvure bayitezeho gukomeza gutanga umusaruro mu gukemura ibibazo by'abaturage, biteza imbere
Mureramanzi Abel wo mu murenge wa Bugeshi, yavuze ko mbere bari bafitanye ibibazo bituruka ku mateka ariko Mvura Nkuvure ikabashyira hamwe
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu w’agateganyo, Ruhamyambuga Olivier yasabye aya matsinda kuzirikana aho igihugu cyavuye kugira ngo babe umusingi w’ubumwe n’ubwiyunge buhamye
Ubwo hatangwaga sheki ya miliyoni enye zizashyikirizwa amatsinda ya Mvura Nkuvure



source : https://ift.tt/3FDM7zY
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)