Stade Umuganda yemerewe gukinirwaho ikazamo n'abafana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ryabitangaje ku gicamunci cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Ugushyingo 2021, rivuga ko Minisiteri ya Siporo yemeye ubusabe bwayo.

Ubuyobozi bwa FERWAFA bugira buti 'Minisiteri ya Siporo yamaze kwemera ubusabe bwa FERWAFA bwo guha uburenganzira amakipe yakirira imikino yayo kuri Stade Umuganda akongera kuhakirira imikino kuko imirimo yo kuyisana yarangiye.'

FERWAFA ikomeza igira iti 'Abafana bemerewe kwitabira imikino ibera kuri iyi sitade bubahirije amabwiriza yashyizweho.'

Biteganyijwe ko imikino y'umunsi wa gatanu wa shampiyona izaba mu mupera z'iki cyumweru ko izabera kuri iyi Sitade y'akarere ka Rubavu.

Mu minsi ishize, Ishyiramwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA ryari ryasabye amakipe atatu ; Marine FC, Rutsiro FC na Etincelles kugaragaza aho agomba kujya akinira imikino yakiriye ngo kuko stade Umuganda yangijwe n'imitingito.

Gusa ubuyobozi bw'aya makipe bwo bwavugaga ko uko stade imeze ubu nta mpungenge zo kuyikiniraho kuko ari na ho aya makipe akorera imyitozo.

Ubuyobozi bw'aya makipe kandi bwari bwandikiye Minisiteri ya Siporo buyisaba kubwira FERWAFA igakuraho icyemezo cyo kutakirira imikino kuri stade Umuganda.

Iki kibazo kandi cyanatumye hari imikino isubikwa irimo uwagombaga guhuza APR FC na Etincelles n'uwo Marine FC yagombaga kwakiramo Mukura FC tariki ya 19 Ugushyingo 2021.



Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Stade-Umuganda-yemerewe-gukinirwaho-ikazamo-n-abafana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)