Inkuru nziza kuri Marines FC, Etincelles FC na Rutsiro FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' ryamaze gutangaza ko amakipe yakiriraga imikino yayo kuri Stade Umuganda ubu yemewe kongera kuhakinira, ni nyuma y'uko mu minsi ishize yari yahagaritswe.

Tariki ya 16 Ugushyingo 2021, FERWAFA yamenyesheje amakipe ya Etincelles FC, Marines FC na Rutsiro FC asanzwe ayikiniraho ko agomba gutanga ibindi bibuga azajya akiniraho bitarenze tariki ya 17 Ugushyingo 2021.

Iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku ibaruwa Minisiteri ya Siporo yandikiye FERWAFA ku wa 29 Ukwakira iyimeshya ko Stade Umuganda itemerewe kwakira imikino.

Hari hashingiwe kandi ku ibaruwa Minisiteri ya Siporo yandikiye Akarere ka Rubavu ku wa 11 Ugushyingo 2021 igaragaza ko iyo Stade yavuzwe haruguru yangiritse kubera ibiza bityo ko 'kugira ngo yongere yakire imikino itandukanye igomba kubanza gusanwa.'

Aya makipe nayo akaba yarahise amenyesha FERWAFA ko atabona ahandi yakirira, byatumye imikino y'umunsi wa 3 n'uwa 4 yagombaga kuhabera iba ibirarane.

FERWAFA ikaba yamaze gutangaza ko iyi Stade yamaze gukomorerwa kuko imirimo yo kuyisana yarangiye ndetse n'abafana bemewe ariko bubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

@Rwanda_Sports yamaze kwemera ubusabe bwa FERWAFA bwo guha uburenganzira amakipe yakirira imikino yayo kuri Stade Umuganda akongera kuhakirira imikino kuko imirimo yo kuyisana yarangiye.

Abafana bemerewe kwitabira imikino ibera kuri iyi sitade bubahirije amabwiriza yashyizweho pic.twitter.com/P0bEskXfxg

â€" Rwanda FA (@FERWAFA) November 25, 2021



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inkuru-nziza-kuri-marines-fc-etincelles-fc-na-rutsiro-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)