‘Opozisiyo’, iby’umubano we na Museveni n’ibindi: Ikiganiro kirambuye Perezida Kagame yagiranye na Al Jazeera - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye n’umunyamakuru wa Al Jazeera, cyabereye muri Village Urugwiro ku Kacyiru.

Yabajijwe ku ngingo zitandukanye zirimo iterambere ry’u Rwanda, icyo atekereza ku gukomeza kuyobora, umubano we na Yoweri Museveni wa Uganda, icyemezo cyo kohereza ingabo muri Mozambique ndetse n’igisobanuro cya opozisiyo kuri we.

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu myaka 27 ishize, abantu basaga n’abadahuje ariko ubu hari intambwe ifatika imaze guterwa.

Yakomeje ati “Haracyari byinshi byo gukora ngo tugere aho twifuza. Nta banga ridasanzwe twakoresheje usibye kuba abantu bakemura ibibazo duhura nabyo, kandi bikagirwamo uruhare na buri wese, yaba abaturage n’abayobozi.’’

Yanavuze ko u Rwanda rudashobora gusubira aho rwavuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko hubatswe politiki politiki iteza imbere abaturage.

Ati “Ibyagezweho birivugira. Ntabwo dukora ngo tugere kuri ibyo, dufite indi ntego kandi mu buryo burambye. Icya mbere abantu babigiramo uruhare, icya kabiri bitanga gutekana no gutuza ndetse ni uburyo bwo guhindura imyumvire.”

-  “Iterambere ry’u Rwanda si ngombwa ko rinsanga ku butegetsi”

Kagame yabaye Visi Perezida abifatanyije no kuba Minisitiri w’Ingabo kuva mu 1994 kugeza mu 2000. Ku wa 24 Werurwe 2000 ni bwo yagizwe Perezida muri Leta y’Inzibacyuho asimbuye Pasteur Bizimungu wari umaze kwegura.

Umukuru w’Igihugu ari kuyobora manda ya gatatu nyuma yo kubisabwa n’abaturage ndetse akanatorwa mu 2017.

Abajijwe niba azakomeza kuyobora u Rwanda yasobanuye ko iterambere igihugu cyifuza kugeraho ridashingira ku kuba ari ku butegetsi.

Ati “Si ngombwa ko mba ndi ku butegetsi ngo mbone inyungu z’ibyo ndi kuvuga, bimwe mu byiza byarakozwe kandi ndabibona. Hari ibintu byinshi twizeye ko bizaba, byiza kuri twe no ku gihugu. Byashoboka ko bimwe bizabaho ntagihari ariko Abanyarwanda bazabibona cyangwa bagire uruhare mu gutuma bibaho. […] Ni urugendo. Nk’uko nabivuzeho, bizaterwa n’icyo abaturage b’iki gihugu bashaka.’’

-  Igisobanuro cya ‘Opozisiyo’ kuri Perezida Kagame

Perezida Kagame yabajijwe icyo avuga ku bamushinja guca intege abatavuga rumwe na we, mu gusubiza agaragaza ko abo bakwiye kuba baharanira icyiza ku baturage.

Ati “Opozisiyo irahari, opozisiyo isobanuye abantu bafite imyumvire itandukanye ku bijyanye n’imiyoborere, ibiri kuba mu gihugu. Nubwo baba bafite imitekerereze ya politiki itandukanye bahuriza ku kintu kimwe, ari cyo imibereho myiza y’abaturage n’ituze ry’igihugu. Ntekereza ko kuri icyo badashobora kunyuranya.’’

“Sintekereza ko hari uzaza wiyita uwo muri Opozisiyo wumvikana nk’ushaka kunyuranya n’ibyubatswe atekereza ko ashaka gukuraho aba ngo ahungabanye igihugu. Mu yandi magambo, ibyo [ibikwiye abaturage] ni ibintu bishobora kumvikanwaho.’’

Yatanze urugero ko mu mateka y’u Rwanda habaye imvururu kandi icyo gihe hari amashyaka menshi ariko yose yararebereye kugeza Jenoside ibaye igahitana inzirakarengane zisaga miliyoni mu mezi atatu.

Perezida Kagame ati “Nta opozisiyo yahagurutse ngo yange kuyoboka uwo mujyo, bose babigizemo uruhare.’’

Yasobanuye ko buri gihugu kigira uburyo bwacyo bw’imikorere kigenderaho ndetse bidakwiye ko kibwirizwa icyo gukora.

-  Urunturuntu ruracyari mu mubano w’u Rwanda na Uganda

Kuva mu myaka ine ishize, u Rwanda na Uganda birebana ay’ingwe kubera Abanyarwanda bafatirwa muri iki gihugu bagakorerwa iyicarubozo.

Nubwo kuva mu 2019, Perezida Kagame na Museveni bahuriye mu nama yatumijwe mu gucoca ibyo bibazo, Uganda iracyagenda biguru ntege mu kubishakira umuti.

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bizakomeza gushaka ibisubizo ku bibazo bihari cyane ko umuzi bwabyo uzwi ahubwo hakenewe guhuza imyumvire.

Ati “Twagize amahirwe yo kubiganira, ndavuga bibiri by’ingenzi. Igice kinini cy’umupaka kirafunze, hari abantu bavuga ngo mufungure imipaka, ducuruze, kandi ni byo buri wese ashaka mu Karere. Kuri twe, ikibazo ni icyatumye mu by’ukuri imipaka ifungwa, gikeneye gukemurwa mbere y’uko ifungurwa.’’

“Twumvise ingero z’aho Abanyarwanda bagira ibibazo cyangwa bakabuzwa kujya muri Uganda gukorerayo ishoramari risanzwe. Inzego zo muri Uganda zihiga Abanyarwanda, aho bababonye, bafite impamvu nyinshi bashyira imbere bavuga ko umutekano muke uterwa n’Abanyarwanda. Twagaragaje n’icyo kibazo. Ariko iyo Abanya-Uganda baje mu Rwanda nta bibazo bagira nk’ibyo Abanyarwanda bahura nabyo muri Uganda.’’

Perezida Kagame nk’umwe mu bagize uruhare mu gufasha Museveni mu rugamba rwo gufata ubutegetsi bwa Idi Amin Dada mu 1979.

Yavuze ko atakivugana na Museveni kubera agatotsi kari mu mubano w’ibihugu byombi.

Ati “Twaravuganaga ariko hashize igihe bihagaze. Hashize igihe, kugeza ubwo ibi bibazo bizaba bikemutse, kuganira ntibikwiye kubaho nta mpamvu ifatika. Muganira iyo muhuje, mukorera hamwe, niba bidahari byaba bimaze igihe?’’

Kuva umwuka mubi watangira hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda rwakunze kugaragariza Uganda ko abaturage barwo bahohoterwa, gusa nta kintu na kimwe cyigeze gikorwa kuri izo mpungenge.

Abanyarwanda benshi bamaze kwirukanwa muri Uganda bakajugunywa ku mupaka uhuza ibihugu byombi. Benshi babanza gukorerwa iyicarubozo ribabaza umubiri n’umutima bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda ndetse ntibagezwa imbere y’ubutabera ngo baburanishwe.

U Rwanda rushinja Uganda ko ishyigikira imitwe y’iterabwoba igamije kuruhungabanyiriza umutekano irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Perezida Kagame yasubije ibibazo bitandukanye birimo agatotsi kakiri mu mubano w'u Rwanda na Uganda avuga ko gakwiye gushakirwa umuti kuko imvano yako izwi



source : https://ift.tt/3cwG57J
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)