Madamu Jeannette Kagame yasabye abagore bari muri FPR kongera imbaraga mu kubaka umuryango uhamye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho mu Kongere y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo 2021, mu Intare Conference Arena. Iyi Kongere iba buri myaka ibiri, aho iyaherukaga yabaye mu 2019.

Insanganyamatsiko yayo igira iti “Mugore urashoboye, komeza ugire uruhare mu kubaka umuryango mwiza kandi utekanye.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abagore bagize uru rugaga bakwiye gufata iya mbere mu kwita ku bibazo bibangamiye Umuryango Nyarwanda.

Ati “Ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo bumaze gutera imbere mu gihugu cyacu mu nzego zose ariko haracyari imbogamizi kugira ngo tubigeze mu ngo zacu maze abashakanye bubake umuryango ushoboye koko kandi unatekanye. Iyo witegereje ibibazo biri mu miryango, usanga ari ngombwa ko tubiganira byimbitse nk’intore z’Umuryango, nk’abagore bagize Urugaga ariko kandi tukanabifatanya n’abagabo.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kuba abantu bagirana ikibazo ari ibisanzwe kuko ‘nta zibana zidakomanya amahembe,’ ariko asobanura ko mu gihe nk’icyo cy’amakimbirane no kutumvikana, ari ngombwa ko habaho ibiganiro mu rwego rwo kugarura umutuzo mu muryango.

Ati “Mu mibereho y’abantu muri rusange ariko cyane cyane mu mibereho y’umuryango, habamo byinshi abantu batumvikanaho. Habaho ingorane zitandukanye ariko intwaro ibafasha ni ukuvugana, kuganira no kubwizanya ukuri.”

Madamu Jeannette Kagame kandi yavuze ko mu gihe abantu bagize umuco wo kuganira, bakabwirana amagambo meza, bishobora kugira uruhare mu gukemura ibibazo bafitanye.

Ati “Mu Kinyarwanda bavuga ko ‘ijambo rirema, rigakiza, ijambo ryiza rikaba murumuna w’Imana. Nta muntu ubaho utifuza amahoro no kubwirwa neza. Ariko nanone iyo ijambo rititaweho neza, rishobora kwangiza byinshi. Iyo rititondewe neza, rishobora kwangiza ubuzima bw’umuntu, imikurire y’abana ndetse no guteza imbere ingo zidashyize hamwe kandi zidatekanye. Ni ngombwa gutekereza ku ‘Ijambo’ rizarema abana bacu, bakaba inkotanyi.”

“Aha nagira ngo kandi nongereho ko isomo ryo kuganira, no ‘kunoza ibiganiro’ ntawe urisoza, bisaba guhora wiga ndetse ukamenya no kurihuza n’ibihe.”

Yaboneyeho gusaba ko ibi biganiro bikwiriye guhera no ku Banyamuryango ba FPR-Inkotanyi, ati “Byaba bibabaje imiryango y’Abanyamuryango ba RPF itavugana, kandi Umuryango waratwigishije kubaha ibitekerezo by’undi. Nagira ngo mbonereho kubisabira, nk’Urugaga by’umwihariko n’Umuryango muri rusange ngo tuzarebe uko imiryango yakwigishwa kubana no kuganira.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, François Ngarambe, yavuze ko abagore bakwiye gukomeza kugira uruhare mu kubaka ubukungu bw’igihugu muri iki gihe bwagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya Covid-19.

Ati “Igihugu cyacu cyagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya Covid-19, bityo turasabwa gukoresha imbaraga zisumbuye kugira ngo tuzibe icyo cyuho. Ndabasaba gukoresha uru rubuga mu gushyiraho ingamba zizatuma mukuba kabiri imbaraga mukoresha [mu kubaka igihugu] kugira ngo dufashe igihugu cyacu kwigobotora ingaruka z’iki cyorezo.”

Uyu muyobozi kandi yavuze ko ibi bishoboka kuko abagore basanzwe bazwiho ubushobozi bwo kuzuza inshingano bahawe. Ati “Ndashaka gushima ko umubare munini w’abagore uri mu nzego zifata ibyemezo mu guhindura igihugu cyacu. Ibyemezo bifatirwa mu biganiro nk’ibi biba ari ingenzi mu gukomeza iterambere ryagezweho.”

Uruhare rw’umugore mu iterambere ry’igihugu rwagarutsweho

Uruhare rw’abagore mu iterambere ry’igihugu kandi rwagarutsweho n’Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ushinzwe gahunda ya Made in Rwanda, Muhire Louis Antoine, wavuze ko ubushakashatsi bwa Minisiteri akoramo bwerekana ko ibigo biyoborwa n’abagore bigaragaramo ruswa nke ndetse bigakurikiza ihame ry’uburinganire, byose bigatuma bigera ku ntego zabyo mu buryo bwihuse.

Muhire yavuze ko hari gahunda yo gufasha abagore mu gihugu kwinjira mu bikorwa birimo ishoramari ry’inganda n’irindi ritandukanye byose bikazagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yavuze ko abagore batagaragara cyane mu bikorwa birimo ishoramari ry’inganda, aho bangana na 7%, nyamara bageze kuri 42% mu rindi shoramari. Yasobanuye ko hari gahunda nyinshi zishobora gufasha abagore gutangiza ibikorwa byabo.

Yatanze ingero z’abagore babiri batangije inganda mu minsi ishize, aho rumwe rumaze kugira agaciro karenga miliyari 1 Frw mu gihe kitarenze imyaka itanu, ati “Ni ngombwa kwitinyuka kuko amahirwe arahari, igikenewe ni uguhuriza hamwe akabyazwa umusaruro.”

Umwe mu babashije kubyaza umusaruro aya mahirwe y’iterambere ni Uwineza Nelly Aline watangije uruganda rwa Tropical hand sanitizer, nyuma y’uko icyorezo cya Covid-19 cyari kimaze kugera mu Rwanda ariko yajya gushaka aho agura umuti usukura intoki akawubura.

Uyu mukobwa wasubiye kwiga amasomo ya siyansi mu mashuri yisumbuye amaze kurangiza kaminuza, yasobanuye ko nyuma yo kubona iki kibazo, yakoresheje ubumenyi yize mu isomo ry’Ubutabire akora ‘formule’ yaje kujyana mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge, ibisubizo bikaza byemeza ko ifite ubuziranenge buhagije ku buryo yakoreshwa n’abantu.

Kuri ubu uyu mukobwa akorana n’ibigo bikomeye by’ubucuruzi mu Rwanda, aho abigemurira sanitizer yikoreye, akaba avuga ko urubyiruko rukwiye kwiga gukoresha umwanya warwo neza.

Yagize ati “Nutakaza umwanya wawe, ubwo uba utakaje igishoro cyawe. Umwanya ni cyo gishoro twese dusangiye, kuwukoresha neza byakugeza kuri byinshi.”

Iyi Nama yafashe imyanzuro irimo kurushaho kurera abana neza barindwa igwingira, bagafashwa kubona uburezi bukwiriye n’ibindi bitandukanye.

Hemejwe ko abagore bari mu Muryango wa FPR-Inkotanyi bazagira uruhare mu ‘guherekeza imiryango y’abashakanye’ mu rwego rwo kwirinda amakimbirane yo mu miryango ashobora kugira ingaruka ku Muryango Nyarwanda.

Abitabiriye iyi Nama biyemeje kugira uruhare mu kurushaho gufasha abana baterwa inda zitateguwe, abakorewe ihohoterwa bagafashwa kubona ubutabera, ari na ko bafashwa gusubira mu buzima busanzwe, burimo gukomeza amashuri, kubona imirimo n’ibindi bitandukanye.

Hemejwe kandi ko abagore bazakomeza gushishikarizwa gushaka ibyo bakora, bakongererwa ubushobozi ndetse bakayoborwa mu mishinga ishobora kubakura mu bukene.

Madamu Jeannette Kagame yasabye abagore bari mu Rugaga rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi gufatanyiriza hamwe mu gucyemura ibibazo byugarije Umuryango Nyarwanda
Madamu Jeannette Kagame yabwiye abagize Urugaga rw'Abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi ko bafite inshingano yo kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu
Iyi Nama yitabiriwe n'abanyamuryango barenga 1000 baturutse mu mpande zose z'igihugu
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ushinzwe gahunda ya Made in Rwanda, Muhire Louis Antoine, yavuze ko abagore bafite uruhare runini mu iterambere ry'igihugu
Iyi nama yitabiriwe n'abanyamuryango bari mu byumba bibiri by'inama mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, François Ngarambe, yavuze ko abagore bakwiye gukomeza kugira uruhare mu kubaka ubukungu bw’igihugu muri iki gihe bwagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya Covid-19
Abitabiriye iyi Nama bagize umwanya wo gucinya akadiho bari kwishimira ibyagezweho na FPR Inkotanyi
Abagore bo mu Muryango FPR Inkotanyi bitabiriye iyi Nama bari bafite akanyamuneza



source : https://ift.tt/3CCquy2
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)