Muhayimana ushinjwa uruhare muri Jenoside agiye kugezwa imbere y’urukiko i Paris - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

AFP yatangaje ko urwo rubanza ruteganyijwe kuzamara ukwezi kumwe, rukazumvwamo abatangabuhamya bagera kuri 50 barimo 15 bazaturuka mu Rwanda.

Muhayimana wari umushoferi wa Guest House de Kibuye ubwo Jenoside yabaga, ashinjwa kuyigiramo uruhare binyuze mu kuba yaratwaraga Interahamwe zagabye ibitero bitandukanye muri Perefegitura ya Kibuye, bigahitana ibihumbi by’Abatutsi bari bahungiye mu Kigo cy’ishuri i Nyamishaba, mu misozi ya Karongi, Gitwa na Bisesero ndetse no muri stade Gatwaro.

Byagabwe hagati ya Mata na Kamena 1994, ari nayo mezi atatu Jenoside yakozwemo igahitana Abatutsi barenga miliyoni.

Ni we Munyarwanda wa mbere w’Umuturage usanzwe ugiye kugezwa imbere y’ubutabera bw’u Bufaransa akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ibintu bishimwa n’Ishyirahamwe ry’Imiryango iharanira ko abagize uruhare muri Jenoside bakurikiranwa (CPCR).

Ku ruhande rwa Muhayimana, ibyaha ashinjwa arabihakana.

Umunyamategeko wa CPCR, Alexandre Kiabski, yateye utwatsi ibyo kuba Muhayimana yitwaza ko nta mahitamo yari afite usibye kubahiriza ibyo yasabwaga n’abo yatwaraga, avuga ko “hari abandi bashoferi banze kubikora”.

Muhayimana w’imyaka 60 y’amavuko yahungiye mu Bufaransa aba ari naho atura ndetse mu 2010 ahabwa ubwenegihugu. Mu 2014 yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryari rimaze umwaka rimukorwaho kuva ubwo CPCR yamutangiraga ikirego mu 2013.

Mu 2015 yararekuwe asubira aho atuye mu Mujyi wa Rouen uherereye mu Majyaruguru y’u Bufaransa, afungishwa ijisho.

Mu ntangiriro za 2021 ni bwo urubanza rwe rwagombaga kuba, Urukiko rurarusubika kubera ingamba zo kwirinda COVID-19 zari zaratumye imipaka y’ibihugu ifungwa.

Muhayimana ahamwe n’ibyaha akurikiranyweho birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu yahanishwa igifungo cya burundu.

Muri rusange imanza 30 z’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni zo ziri mu nkiko z’u Bufaransa.

Abandi baburanishirijwe muri icyo gihugu barimo Pascal Simbikangwa wahoze ahagarariye Urwego rw’Ubutasi mu Rwanda, wakatiwe imyaka 25. Hari na Tito Barahira na Octavien Ngenzi basimburanye mu kuyobora Komini ya Kabarondo kuva mu 1977 kugeza mu 1994, bakatiwe burundu y’umwihariko mu 2016.

Muhayimana ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi agiye kugezwa imbere y’urukiko rw’i Paris



source : https://ift.tt/30Ni9dS
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)