Abiga ubuvuzi muri UR batangije ubukangurambaga ku kwirinda kanseri yo mu kanwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye, ukwezi kwa Ugushyingo aba banyeshuri baguhariye ibikorwa byo kurwanya, kwirinda ndetse no gusuzuma ku buntu kanseri yo mu kanwa.

Ku wa 20 Ugushyingo 2021, abagize iri huriro basuye abana babana n’ubumuga butandukanye bo mu kigo cya AVEH-Umurerwa, mu Karere ka Bugesera babasuzuma indwara zo mu kanwa ndetse babagenera n’ibikoresho byifashishwa mu koza amenyo.

Intego y’aba banyeshuri muri ubu bukangurambaga ni ugufasha Abanyarwanda kugira amakuru kuri kanseri yo mu kanwa, kubabwira ibishobora kuyibatera, kuyipima no kumvisha Abanyarwanda akamaro ko kugana muganga byibura kabiri mu mwaka kugira ngo basuzumwe kanseri yo mu kanwa.

Umwe mu bagize iri huriro Clement Bonheur Izabayo yavuze ko murwego rwo kwirinda iyi kanseri hari ibyo umuntu akwiye kwitwararika.

Ati “Niba ushaka kwirinda iyi kanseri ukwiye kwirinda kunywa inzoga nyinshi, itabi ndetse n’ibindi byose bishobora ku kwangiza mu kanwa.”

Izabayo yakomeje avuga ko igihe umuntu yibonyeho impinduka mu kanwa zirimo udusebe, utubyimba tudakira mu kanwa no ku munwa akwiriye kwihutira kujya kwa muganga.

Kanseri yo mu kanwa ishyirwa ku mwanya wa 11 muri kanseri zikunze kugaragara ku Isi. nubwo hari ingamba zifwata buri munsi mu gukangurira abantu kuyirinda haracyari urugendo kuko ikiri mu zica abantu benshi.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) igaragaza ko umuntu umwe buri masaha atatu abura ubuzima kubera kanseri yo mu kanwa. 78 % by’abasangwamo kanseri yo mu kanwa baba barengeje imyaka 55 y’amavuko ariko muri iyi myaka iri kwiyongera no mu bafite imyaka mike. Mu myaka 10 ishize ubwandu bwa kanseri yo mu kanwa bwiyongereye ku kigero cya 25%.

Aba bana babana n'ubumuga bo muri Bugesera basuzumwe indwara zo mu kanwa zirimo na kanseri
Abana bana bigishijwe uko isuku yo mu kanwa ikorwa
Bahawe ibikoresho birimo umuti w'amenyo n'uburoso
Ubu bukangurambaga bwateguwe n'Ihuriro ry’abanyeshuri biga ubuvuzi bw’indwara zo mu kanwa n’amenyo muri Kaminuza y’u Rwanda



source : https://ift.tt/3cyQDmQ
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)