Huye: Ubujura bwasubije abaturage ku kurarana n’amatungo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bavuze ko kutagira irondo ry’umwuga rishobora kubarinda ubujura, ari byo biri kubagiraho ingaruka zo kwibwa amatungo yabo. Bavuze ko bibwa amatungo yabo, inzu zabo zigapfumurwa ndetse n’imyaka iri mu murima ikibwa.

Niyotwagira Clémentine yagize ati “Dukeneye ko badushyiriraho irondo kuko ntaryo tugira, bitabaye ibyo abajura baratumaraho ibintu.”

Mukansanga Béatha yahishuye ko kubera uburyo iki kibazo gikomeye, yahisemo kongera kurarana n’amatungo ye mu nzu mu rwego rwo kwirinda ko ashobora kuba yakwibwa.

Ati “Kuva banyiba ihene umunani narahiye ko ntazongera kuraza hanze amatungo yanjye, nzemera ndarane nayo aho kugira ngo nkomeze kugira ibyo bihombo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Uwamariya Jacqueline, avuga ko aka gace katagira irondo ry’umwuga bitewe n’uko abahatuye nta bushobozi bafite bwo kwishyura abanyerondo.

Ati “Nta rondo ry’umwuga twahashyira kubera ko nta bushobozi abaturage bafite bwo kuryishyura. Ikindi twakoze inama nabo biyemeza uburyo bwo kwicungira umutekano, kuko buriya ahantu haba irondo ry’umwuga ni abaturage bakusanya amafaranga bakabahemba.”

Yavuze ko ubuyobozi bwagerageje gushaka uburyo abaturage barushaho kwishakamo ibisubizo mu rwego rwo kwikemurira ibibazo.

Abaturage b'i Huye bavuze ko kutagira irondo ry'umwuga byatumye basubira ku muco wo kurarana n'amatungo



source : https://ift.tt/3qU8nRV
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)