Engen yateguye iyi poromosiyo mu rwego rwo kwishimana n’abakiliya bayo mu minsi mikuru no guhemba abagura lisansi, ibaha ibihembo bitandukanye bitewe n’ingano ya lisansi baguze.
Uko umukiliya azajya agura lisansi nyinshi, ni ko azajya abona amahirwe yo gutsinda. Nibura utwara moto agomba kugura litiro eshanu, utwara imodoka ye ku giti cye akagura litiro 20, imodoka rusange ‘bus’ ikagura nibura litiro 50 naho amakamyo akagura litiro 100.
Iyi poromosiyo izamara amezi abiri, harimo ibihembo by’icyumweru n’ukwezi abazajya batsinda bazajya bahabwa. Ibyo bihembo birimo lisansi ya 5.000 Frw, amafaranga, telefoni zigezweho, televiziyo, amafaranga y’ishuri, moto n’imodoka nshya.
Umuyobozi wa Vivo Engen Rwanda, Saibou Coulibaly, yavuze ko uko umukiliya azagura lisansi nyinshi, ari ko azabasha gutsindira ibihembo bitandukanye.
Yagize ati “Muri iyi poromosiyo, abakiliya bacu bazabasha kubona lisansi ndetse n’ibihembo bitandukanye igihe cyose bazasura sitasiyo za ENGEN. Abakiliya bacu b’imena bazabasha gutombola, uko bazagura lisansi nyinshi ni ko bazatsinda mu bihembo by’icyumweru, ukwezi ndetse n’igihembo nyamukuru.”
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Vivo Energy Rwanda uhagarariye ibihugu byo mu Burasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika, Hans Paulsen, yavuze ko bashyizeho iyi poromosiyo kugira ngo bashimire abakiliya babo.
Yagize ati “Uyu ni umunsi udasanzwe kuri Vivo Energy Rwanda kuko yabashije kumurika poromosiyo ikomeye kuva mu 2019. Ibi byakozwe kugira ngo twereke abakiliya bacu ko ari ingenzi ndetse twizihizanye iminsi mikuru.”
Muri Werurwe 2019 ni bwo Vivo Energy yinjiye ku isoko ry’u Rwanda imaze kwegukana sitasiyo za lisansi zirenga 240 mu gihugu hose. Ubu imaze imyaka 10 itangiye ibikorwa byayo muri Afurika, ikorera mu bihugu 23 mu izina rya ENGEN na Shell.
Vivo yanagiranye amasezerano na sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika imenyerewe gutegura amafunguro yihuse azwi nka ‘Fast Food’, KFC (Kentucky Fried Chicken) aho icuruza ibikorwa byayo ahari izo sitasiyo za ENGEN.
source : https://ift.tt/30NLftB