Amb Diane Gashumba yavuze ku biganiro bye n’Umwami wa Suède n’imibereho y’abo areberera - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr Diane Gashumba yahawe inshingano zo kuba Ambasaderi tariki ya 12 Kamena uyu mwaka. Suède yagombaga kumwemeza nk’uhagarariye u Rwanda, agerayo tariki 29 Kanama 2021.

Yatangiye nyuma y’icyumweru amaze kubonana n’abashinzwe dipolomasi.

Ati “Iyo umaze kubonana n’ababishinzwe muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ukabereka ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu bugenewe umwami wa Suède buracya bakabugeza ku mwami ugahita ubona uburenganzira bwo gukora."

Icyari gisigaye kwari ugushyikiriza Umwami wa Suède, Carl XVI Gustaf, inyandiko zimwemererera guhagararira u Rwanda. Bagiranye ibiganiro byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi.

Ati “Nasanze Umwami wa Suède azi u Rwanda. Icya mbere twaganiriye, yabanje kunyibutsa neza ko azi neza amateka y’igihugu cyacu, amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yibutsa ko ari ibihe bikomeye anibaza uburyo igihugu cyabashije kwiyubaka nyuma y’aho mahano.”

Amb Gashumba yasobanuye ko yagaragarije uyu mwami intambwe u Rwanda rwateye mu kwiyubaka binyuze mu bumwe n’ubwiyunge, abahamwe n’ibyaha bya Jenoside bagahanwa, abasaba imbabazi bakazihabwa, ibikomere bikomorwa.

Umwami Carl XVI Gustaf yashimye kandi ko u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye mu kurwanya Covid-19, byatumye ubu ruri mu bihugu bya mbere ku Isi byabashije guhashya ku buryo bugaragara iki cyorezo.

Amb Gashumba ati “Ikindi twaganiriye ni ubufatanye hagati y’ibihugu byacu byombi, Suède n’u Rwanda mu byerekeye uburezi. Hari amahirwe ahabwa abanyeshuri ba Kaminuza, ubu bamaze kugera ku 100. Iyo gahunda imaze imyaka irenga 20 itangiye, abanyeshuri bava muri Kaminuza y’u Rwanda bakajya muri Suède kwiga.”

Abanyarwanda bajya kwiga muri Suède ni mu cyiciro cya Masters na PhD. Hari n’abajyayo bagiye mu bushakashatsi mu bijyanye n’ingufu, amashanyarazi n’ibindi.

Amb Gashumba ati “Hari n’andi mahirwe menshi ku bantu bize aha, bahakoreye, yo gukora imishinga iteza imbere igihugu kandi bakabona uburyo [inkunga] buvuye muri ibi bihugu bwo kugira ngo iyi mishinga ishyirwe mu bikorwa.”

Yatanze urugero ku kibazo cy’imirire mibi mu bana kiri mu Rwanda, aho hari amahirwe ku mishinga y’abantu bize muri Suède cyangwa se mu bihugu byo muri Scandinavie, bakagaragaza impamvu zitera iyo mirire mibi.

Ati “Ayo ni amahirwe ahari dushishikariza abize aha cyangwa abagihari gusangiza bagenzi babo bakiri mu Rwanda n’ibigo bishinzwe icyo kibazo kugira ngo bwa bushakashatsi bushyirwe mu bikorwa.”

Itandukaniro ryo kuba Minisitiri no kuba Ambasaderi

Mbere y’uko Dr Diane Gashumba agirwa Ambasaderi, yari yarayoboye Minisiteri zitandukanye zirimo iy’Ubuzima n’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Igihe kinini cye yakimaze mu nzego z’ubuzima nk’umuyobozi w’ibitaro n’umuganga cyane ko ari byo yize.

Yishimira ko yagiriwe icyizere cyo kuba mu nzego nkuru z’igihugu mu ngeri zitandukanye ubu akaba yarahawe guhagararira igihugu mu bihugu bitanu.

Ati “Aba ari amahirwe kuba uhagarariye igihugu ahantu ushobora kuvoma ujyana mu gihugu cyawe. Usibye kuba ndi umuganga cyangwa se narayoboye ziriya minisiteri, Ambasaderi aba agomba kwihugura akamenya igihugu uko gihagaze, akamenya ibyo yakwiga mu gihugu arimo ariko akamenya n’ibyo yabasangiza kugira ngo izina ry’igihugu cyacu rimenyekane uko riri.”

Ishusho y’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’ibihugu bya Scandinavie

Ibihingwa byinshi byera mu Rwanda bisigaye bicuruzwa mu bihugu byo muri Scandinavie. Urugero ni nk’ikawa.

Hari Sosiyete icuruza Ikawa ya mbere ikomeye muri Scandinavie yitwa Löfbergs ikorana n’abahinzi b’ikawa mu Rwanda ku buryo bayitunganya bakayicuruza mu bihugu birenga 40.

Usibye gucuruza iyo kawa, iyi sosiyete yashinzwe mu 1906 irateganya gutangiza mu Rwanda imishinga igamije guteza imbere abahinzi bayo mu gihugu.

Ati “Barashaka kureba uburyo twafatanya tukareba iyo mishinga yafasha abo bahinzi b’ikawa.”

Icyayi, indabo n’ubuki nabyo biragurwa cyane. Avoka zera mu Rwanda zishimirwa bidasanzwe ku isoko ryo muri ibyo bihugu nubwo zikiri nke.

Ati “Ikindi kizwi cyane hano ni ingagi zacu. Baradusura, ejo Umwami yambwiraga ko Igikomangoma cya Suède cyasuye ingagi mu 2010, ndanamutumira nti ’yazagaruka mu gikorwa cyo Kwita Izina’, anyemerera ko ari bubimubwire.”

Suède irateganya gufasha u Rwanda mu mishinga igamije kwinjiza ikoranabuhanga mu mashuri, kubyaza imyanda ingufu z’amashanyarazi, ubworozi bw’amafi n’ibindi.

Ati “Nk’igihugu cya Iceland usanga ubworozi bw’amafi bwarateye imbere. Hari abo muri Norvège batangiye kuza kubikorera mu Rwanda no muri Finland [...] turi no gushishikiza abo muri Iceland kuzana imishinga bakadufasha kugira ngo amafi yacu atere imbere kandi agirire akamaro Abanyarwanda.”

Dr Diane Gashumba yasobanuye ko iyo umuntu avuye mu Rwanda, akenshi ari bwo abona ubwiza bwarwo. Atanga urugero ku buryo ikirere cyarwo kidatuma umuntu agorwa n’ubuzima.

Ati “Iyo ugeze muri ibi bihugu ukabona ko uzongera kubona izuba amezi abiri gusa, nibwo ubona ubwiza bw’igihugu cyacu. Kubona imyaka umuntu afite agiye gutangira gufata Vitamine D kugira ngo atagire ikibazo cyo kubura izuba, nibwo ubona ko dufite igihugu cyiza ugatangira kugikumbura utaramara amezi atatu.”

Yavuze ko ibihugu byo muri Scandinavie bifite abantu bagira urugwiro, batwara ibintu buhora ariko icyo bemeye bakagikora. Gusa nubwo bimeze bityo ntibimubuza gukumbura “ibitonore, igitoki cyo mu Rwanda n’imboga zivuye mu murima."

Ati “Ni akazi umuntu aba agomba kugakora ariko rwose u Rwanda ntako rusa umuntu ahita abibona umaze iminsi ibiri aha.”

Amb Gashumba yatangaje ko Abanyarwanda baba muri Suède babayeho neza, bafite akazi bose.

Ati “Nta mwana uri mu bibazo by’ubusinzi, mu bikorwa bigayitse. Bafite n’ishuri bigishirizamo abana Ikinyarwanda, baranakizi barakivuga [...] babigisha kubyina, babigisha umuco nyarwanda.”

Amb Gashumba mbere yo gushyikiriza Umwami wa Suède impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda, yabonanye kandi n’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu, abasaba kurushaho guhesha isura nziza igihugu cyababyaye.

Kurikira ikiganiro Amb Diane Gashumba yagiranye na IGIHE

Ambasaderi Diane Gashumba yaganiriye n'Umwami wa Suède, Carl XVI Gustaf
Amb Gashumba yatangiye inshingano zo guhagararira u Rwanda mu bihugu biri muri Scandinavie, afite icyicaro muri Suède
Abanyarwanda baturutse hirya no hino muri Suède, baje kwakira Amb Gashumba



source : https://ift.tt/2Z41nq4
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)