Uruzinduko Sophie Wilmès, Minisitiri w' Ububanyi n'Amahanga w'Ububiligi atangira mu Rwanda kuri uyu wa mbere, rube umwanya mwiza wo kumwibutsa ko u Rwanda rutakiri indagizo y'Ububiligi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva kuri uyu wa mbere, tariki 25 Ukwakira 2021 , Ministiri w'Ububanyi n'Amahanga w'Ububiligi, Sophie Wilmès aragirira uruzinduko rw'iminsi 3 mu Rwanda. Ni uruzinduko ruri mu rwego rwo gutegura inama izahuza Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe n'Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by' Uburayi, iyo nama ikaba iteganyijwe i Buruseli mu Bubiligi muri Gashyantare umwaka utaha wa 2022

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, biteganyijwe ko uyu mugore ukunze kwivanga mu miyoborere y'u Rwanda, azabonana n' abayobozi bakuru b'u Rwanda, barimo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Ni umwanya mwiza rero wo kwibutsa Sophie Wlimès ko u Rwanda rwabonye ubwigenge, rukaba rutakiri indagizo y'Ububiligi nk'uko uwo mugore n'abandi nkawe babyibeshya.

Kuba aje mu Rwanda kumva ibitekerezo by'abayobozi barwo mu kwitegura inama izavugirwamo imibanire ya Afrika n'Uburayi, ni ikimenyetso cy'uko Ububiligi by'umwihariko, n' Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by' Uburayi muri rusange, bazi neza agaciro u Rwanda ruhabwa mu ruhando mpuzamahanga.

Byagombye kubabera isomo rero, bakareka gukomeza gufata u Rwanda nk' intara y'Ububiligi ihabwa amabwiriza y'uko ibaho, nk'uko Sophie Welmès yabyibeshye mu bihe binyuranye.

Ubwo Paul Rusesabagina yafatwaga akurikiranyweho ibikorwa by'iterabwoba, uyu Sophie Wilmès ni umwe mu batoteje u Rwanda, bigera n'aho yivanga mu butabera bwarwo, ashaka ko umwanzuro uzaba uko abyifuza.

Yihutiye kwakira umugore wa Rusesabagina n'umukobwa we ndetse abizeza 'gukora ibishoboka byose' Rusesabagina akarekurwa. Ibi abantu benshi babibonyemo kudaha agaciro inzirakarengane FLN ya Rusesabagina yambuye ubuzima, abo yamugaje n'abo yangirije imitungo.

Abasesenguzi bibajije niba Ministiri w'Ububiligi ashobora kwakira umuryango wa Oussama Bin Laden cyangwa undi muyobozi wa Al Qaeda, Aqmi, Boko Haram n'indi mitwe y'iterabwoba. Babibonyemo irondaruhu, kuko iterabwoba ryitwa rityo iyo rikorewe gusa abo mu bihugu byo mu burengerazuba bw'isi

Aho Rusesabagina ahamiwe n'ibyaha birimo kuba mu mutwe w'iterabwoba ndetse agahanishwa igifungo cy'imyaka 25, Sophie Wilmès yavugije induru yemeza ko inkoramutima ye itahawe ubutabera bunoze, ndetse avuga ko azakomeza kuba hafi ya Rusesabagina kugeza afunguwe.

Ntimumbaze imbaraga azakoresha kugirango umwicanyi kabuhariwe arekurwe atarangije igihano. Igitangaje kandi ni uko bimwe mu bimenyetso byahamije Rusesabagina ibyaha, harimo n'ibyatanzwe n'Ububiligi. Ngabo abatwigisha iby'uburenganzira bwa muntu, nyamara badashobora kureka ngo amategeko yubahirizwe.

Iyi myitwarire ya bamwe mu bategetsi b'Ububiligi, barimo n'uyu Sophie Wilmès yabaye nko gutoneka igisebe. Yatumye Abanyarwanda bibuka ko intandaro y'ibibazo byashegeshe u Rwanda, ari amacakubiri yabibwe n'Ububiligi . Iyo aza kuba intwari, Sophie Wilmès yari kuva mu Rwanda asabye imbabazi ku myitwarire y'Ububiligi muri rusange, no ku myitwarire ye bwite muri iyi minsi ishize ku bijyanye n'u Rwanda.

Uruzinduko rwa Sophie Wilmès mu Rwanda rukwiye kumubera umwanya wo kwirebera aho bageze basana Igihugu cyabo, harimo no kongera kubaka ubumwe bwashenywe n'Ababiligi. Azave mu Rwanda amenye ko Abanyarwanda bafite agaciro, ko batakiri ba'NDIYO BWANA' bamira bunguri ibyo babwirwa byose nk'uko byahoze.

Byaba byiza kandi atashye amenye ko gushyigikira abagizi ba nabi nka Rusesabagina ntacyo bizageraho, kuko Abanyarwanda bakomeye ku mutekano wabo, nk'uko Ababiligi bakomeye ku wabo.

The post Uruzinduko Sophie Wilmès, Minisitiri w' Ububanyi n'Amahanga w'Ububiligi atangira mu Rwanda kuri uyu wa mbere, rube umwanya mwiza wo kumwibutsa ko u Rwanda rutakiri indagizo y'Ububiligi appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/uruzinduko-sophie-wilmes-minisitiri-w-ububanyi-namahanga-wububiligi-atangira-mu-rwanda-kuri-uyu-wa-mbere-rube-umwanya-mwiza-wo-kumwibutsa-ko-u-rwanda-rutakiri-indagizo-y/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uruzinduko-sophie-wilmes-minisitiri-w-ububanyi-namahanga-wububiligi-atangira-mu-rwanda-kuri-uyu-wa-mbere-rube-umwanya-mwiza-wo-kumwibutsa-ko-u-rwanda-rutakiri-indagizo-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)