Dore Ibintu 7 byangiza umutima ugomba kwitondera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu busanzwe hari ibintu bikomeye tuzi neza ko bishobora kwangiza umutima wacu. Usanga abantu benshi bagerageza no kubyirinda kubera gutinya indwara z'umutima. Ariko burya hari n'utundi tuntu duto dukora tutazi ko dushobora kwangiza umutima wacu. Muri iyi nkuru twaguteguriye bimwe mu bintu bito ushobora kwirengagiza nyamara bituma umutima ugenda wangirika cyangwa utangira gukora nabi.

Ibintu 7 byangiza umutima ugomba kwitondera

Kugona

Kugona mu busanzwe ni ibintu bisanzwe ku buryo abenshi tubyirengagiza ntitubyiteho, gusa hari igihe bishobora kuvamo ikibazo gikomeye. Rimwe na rimwe kugona bishobora gutera ikibazo cyo guhagarika guhumeka mu gihe usinziriye. Ibyo rero bikaba bishobora gutera ikibazo cy'umuvuduko w'amaraso wiyongera cyane, guhagarara k'umutima (heart attack) na stroke. Niba uziko ufite ikibazo cyo kugona cyane, ni byiza kujya kugana abaganga.

Soma hano ibyagufasha guhagarika kugona https://umutihealth.com/uko-wahagarika-kugona/

Kurya cyane

Kurya cyane ni kimwe mu bintu bishobora gutera umubyibuho ukabije. Umuntu rero ufite uyu mubyibuho ukabije aba afite ibyago byinshi byo kurwara indwara z'umutima nk'umuvuduko w'amaraso. Ni byiza kwirinda kurya ibirengeje urugero kandi ukagabanya n'ibyo kunywa birimo isukari nyinshi.

Kutagira isuku yo mu kanwa

Dushobora kwibaza aho ibi bihuriye n'indwara z'umutima ariko burya kuba mu kanwa kawe hafite ibibazo bishobora kugira ingaruka n'ahandi mu mubiri wawe. Kutagira izuku yo mu kanwa bishobora gutuma bagiteri ziba nyinshi cyane mu kanwa bikaba byagutera indwara zo mu kanwa. Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari zimwe mu ndwara zo mu kanwa zifitanye isano n'indwara z'umutima. Ni byiza rero koza amenyo buri gihe nyuma yo kurya.

Kuryama utinze

Kuryama utinze bituma umuntu atagira umwanya uhagije wo gusinzira. Ibi bibaka bishobora kugira ingaruka zikomeye no ku bindi bice bigize umubiri wawe n'umutima urimo. Mu busanzwe umuntu aba agomba kuryama amasaha ari hagati y'arindwi n'icyenda (7-9). Kudasinzira neza bishobora gutuma hakorwa imisemburo yitwa hormone ikorwa ari myinshi cyane kurusha ikenewe cyangwa se ari mike cyane idakwiriye. Ibyo rero bikaba byavamo zimwe mu ndwara zikomeye nk'umubyibuho ukabije, umuvuduko w'amaraso, stroke n'izindi. Ni byiza rero gukora ku buryo ubona umwanya uhagije wo gusinzira.

Stress

Abantu benshi bakunda kugira stress ntibabyiteho kugeza igihe batangiye kurwara zimwe mu indwara z'umutima. Stress ni kimwe mu bintu bishobora kwangiza imiyoboro y'amaraso. Si ibyo gusa kandi kuko stress igira ingaruka no ku bwonko

Gukora imyitozo ngorarangingo irengeje urugero

Akenshi usanga abantu bakora imyitozo ngororangingo mu rwego rwo kwirinda zimwe mu ndwara no kugira ngo bagire ubuzima bwiza. Hari abantu rero usaga barenza urugero bagokora ibikabije. Nubwo ari byiza gukuro iyo myitozo, iyo urengeje urugero bishobora kugira ingaruka ku buzima bwawe.

Kurya amavuta menshi

Amavuta nayo nubwo umubiri wacu uyakenera, iyo abaye menshi cyane bishobora kukuviramo kurwara zimwe mu ndwara z'umutima. Usanga amavuta yatunganirijwe mu ruganda atari meza kuko hari ibyo yongerwamo bitari byiza ku buzima bwacu. Ni byiza rero kurya amavuta make bishoboka.

Source: Umutihealth.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Dore-Ibintu-7-byangiza-umutima-ugomba-kwitondera.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)