Nyabimata: Bashyikirijwe ivuriro riciriritse rizajya ryoza rikanavura amenyo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ivuriro rishya rya Mishungero
Ivuriro rishya rya Mishungero

Abaturage bavuga ko bajyaga kwivuriza kure ku kigo nderabuzima cyo ku Ruheru, abandi bakagana ibitaro by'akarere bya Munini bakoze ingendo ndende, ku buryo hari abaremberaga mu ngo bakaba bifuza ko hashyirwa abakozi bazajya bafasha abaturage.

Sibomana Callixte utuye mu mudugudu wa Muyira avuga ko kuba babonye ivuriro bizatuma batongera kurembera mu ngo no gukora ingendo ndende, ahubwo bagiye kujya bivuza ku gihe.

Agira ati “Twamenye ko hano hazajya haza umuganga w'amenyo byari bikomeye kumubona hafi, twanamenye ko hari uburyo tuzafashwa kuvurwa amaso. Nta kongera gucika intege ngo niba ndwaye ndagera nte kwa muganga, tubonye ubufasha bukomeye twishimira”.

Imashini izajya ifasha koza amenyo no kuyavura
Imashini izajya ifasha koza amenyo no kuyavura

Mukamuhoza Anisie utuye mu mudugudu wa Mishungero mu Kagari ka Mishungero, avuga ko bishimiye kuba babonye ivuriro, aho bigiye gukemura ibibazo by'ababyeyi babyaraga bagombye gukora ingendo ndende.

Agira ati “Inda burya iratungurana, ibaze kujya kubyara ukoze urugendo rw'amasaha abiri, njyewe ndi umujyanama w'ubuzima twararaga tugenda ijoro duherekeje ababyeyi, none ubu ntituzongera kuvunika”.

Yongeraho ko umuturage wifite yategaga moto, utishoboye akagenda n'amaguru ku buryo byabaga bigoye abaturage akaba ashimira Umukuru w'igihugu, Paul Kagame, wabatekerejeho abagenera ivuriro, akaba asaba ko hashyirwa umukozi uhoraho wajya abafasha na nijoro.

Agira ati “Ivuriro twaribonye ariko nta bakozi dufite turifuza ko mwadushakira n'abaganga igihe uburwayi butunguranye nijoro umuntu agahita abona umufasha”.

Laboratwari ipima indwara zitandukanye
Laboratwari ipima indwara zitandukanye

Umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Nyabimata, Nyirakanyana Marie Claire, avuga ko hari abakozi bazajya bava ku bitaro bya Munini cyangwa ku kigo nderabuzima kugira ngo bafashe abaturage.

Avuga ko iryo vuriro rigiye gutuma abarwayi baganaga ikigo nderabuzima bahabwa serivisi nziza bikagabanya impfu z'abana n'ababyeyi, kandi bikagabanya imirongo minini ku kigo nderabuzima.

Ati “Iri vuriro riciriritse rizajya ritanga serivisi nziza ku buryo abarwayi bakurikiranwa byihuse, hari abaganga bazajya baza hano kugira ngo dufashe abarwayi, twari dusanzwe dufite ibigo bibiri biciriritse, tuzajya tuza dusimburana kuko akazi kacu dukora ni ubwitange.

Abajyanama b
Abajyanama b'ubuzima bavuga ko bagiye kuruhuka ingendo z'ijoro baherekeje abarwayi

Akarere ka Nyaruguru gafite ibigo nderabuzima 16 n'ibigo by'ubuzima biciriritse 33, mu minsi mike hakazaba huzuye andi mavuriro abiri, ku buryo nibura buri kagari kabasha gutanga serivisi zo gufasha abaturage kugera kwa muganga bitabagoye.




source : https://ift.tt/3Gkr3iV
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)