Karongi: Abarobyi bamwenyuye nyuma yo gusanga umusaruro w’isambaza wariyongereye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 28 Nyakanga 2021 ni bwo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yafunze imirimo y’uburobyi bukorerwa mu Kiyaga cya Kivu. Byari biteganyijwe ko igomba gusubukurwa tariki 28 Nzeri 2021 ariko si ko byagenze kuko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi cyakoze ubugenzuzi kigasanga muri iyi mirimo harimo abarobyi bagikoresha imitego itemewe.

Icyemezo cya RAB cyo gukomeza gufunga Ikivu nticyakiriwe neza n’abarobyi bari bamaze amezi abiri badafite akazi. Kuri uyu wa 5 Ukwakira 2021 ni bwo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yongeye gukomorera abaroba mu Kivu basubukura imirimo yabo. Iyi Minisiteri yongereye abarobyi igihe cyo kuba bamaze gukuramo imitego itemewe kuko yangiza umusaruro w’isambaza bitewe nuko ifata izikiri nto.

Umuyobozi w’Umushinga w’Uburobyi wa Kibuye, Sibomana Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko bishimiye kuba Ikivu cyongeye gufungura.

Yagize ati “Twafunguye uburobyi, abarobyi bishimye, kandi n’umusaruro noneho wabonetse. Ni ibyishimo mu barobyi, mu yandi magambo tukaba dushimira inzego zose zabigizemo uruhare kugira ngo uburobyi bwongere bufungure.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, MINAGRI, yasabye aba barobyi ko bakoresha imitego ifite amaso ya milimetero (mm)6 kuri 6. Mu bugenzuzi RAB yakoze ikaba yarasanze harimo abarobyi bafite imitego ya mm4 na mm5.

Sibomana avuga ko mu nama baherutse gukorana n’ubuyobozi bwa Minagri n’ubw’Intara y’Iburengerazuba, bafashe umwanzuro wo gukuramo imitego ya mm4, hanyuma ifite mm5 nayo ikaba yamaze kuvamo bitarenze tariki 1 Gashyantare 2022.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amakoperative y’Abarobyi mu Karere ka Karongi, Ndagijimana Emmanuel, yavuze ko basanze umusaruro wariyongereye.

Yagize ati “Umusaruro twawubonye kandi abarobyi bishimye. Iri joro twabonye toni ebyiri n’ibilo 462, bivuga ngo umurobyi wabonye isambaza nyinshi yabonye ibilo 170, uwabonye nke yabonye ibilo 150.”

Ndagijimana yakomeje avuga ko bajya gufunga, umusaruro w’isambaza wari waragabanutse cyane babona ibilo 176 mu makipe yose.

Abarobyi barobera mu makipe. Ikipe iba igizwe n’abantu 10 barobesha ubwato butatu bufatanye. Mu Karere ka Karongi harobera amakipe 42.

Abarobyi bamwenyuye nyuma yo gusanga umusaruro w’isambaza wariyongereye
Umuyobozi w'Ihuriro ry'Amakoperative y'Uburobyi akorera mu Karere ka Karongi, Ndagijimana Emmanuel, yavuze ko basanze umusaruro wariyongereye
Umuyobozi w’Umushinga w’Uburobyi wa Kibuye, Sibomana Jean Bosco, yavuze ko bishimiye kuba Ikivu cyongeye gufungura



source : https://ift.tt/3acjzzE
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)