Shene ya Youtube ya R.Kelly yasibwe nyuma yu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Robert Sylvester Kelly wamamaye ku izina rya R.Kelly mu muziki, ni umuhanzi, umwanditsi w'indirimbo kabuhariwe wakunzwe cyane kuva mu mwaka wi 1993 ubwo yasohoraga album yise 12 Play. Uyu muhanzi wamamaye ku rwego mpuzamahanga agatwara n'ibihembo bikomeye, yaje kuba yasubira inyuma ubwo yaregwaga n'abakobwa benshi bakiri bato bamushinja kubahohotera ndetse aza no kubifungirwa.


Mu minsi ishize, nibwo R.Kelly yahamwe n'ibyaha byo gufata ku ngufu abakobwa batarageza ku myaka 18 y'ubukure bagera ku icyenda, ndetse ahamwa n'icyaha cyo kubacuruza. Ubwo uyu muhanzi yahamwaga n'ibi byaha, abahanzi batandukanye n'ibigo bikomeye byagiye bikorana nawe byagaragaje ko bitazongera gushyigikira uyu muhanzi, ndetse banasaba imbabazi abakobwa bahohotewe nawe nk'uko BBC yabitangaje.


Kuri ubu, urubuga YouTube kabuhariwe mu gucuruza no kumeyekanisha indirimbo z'abahanzi, rwamaze gusiba shene ya R.Kelly yari iriho indirimbo ze nyinshi zirenga 200, yagiye akora kuva yatangira umuziki. Ubu ugiye kuri YouTube ugashakishaho shene ya R.Kelly, ntabwo igaragara. YouTube ikoze ibi nyuma y'uko izindi mbuga zicuruza umuziki zirimo Spotify, Apple Music,... zari zaramaze gusiba ibihangano bya R.Kelly.


Igikorwa cyo guhagarika ibihangano bya R.Kelly, byatangiye ubwo umuryango witwa MeToo ukorera muri Amerika ushinzwe kurengera abakobwa n'abagore bafashwe ku ngufu, watangizaga igikorwa cya Mute R.Kelly, cyasabaga ko ibihangano by'uyu muhanzi wahoze ari indakorwaho ko byarekeraho gucuruzwa. Ibi bibaye hashize iminsi micye R.kelly ahamwe n'ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina, bishobora kuzamuviramo igifungo cya burundu.

Src:www.CNN.com,www.BBC.com




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110172/shene-ya-youtube-ya-rkelly-yasibwe-nyuma-yuko-ahamwe-nibirego-byihohotera-rishingiye-ku-gi-110172.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)