Iterambere ry’ubukungu no gusangira amasomo, mu mutima w’ibyakomojweho mu nama y’inzego z’ibanze muri EAC - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nama izarangira ku wa 8 Ukwakira 2021, iri kwiga ku ngamba zashyirwaho mu kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe na Covid-19 mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, gusangira amasomo hagati y’ibihugu bigize EAC, kurebera hamwe uko ubuyobozi bwarushaho kwegerezwa abaturage n’ibindi.

Umunyamabanga uhoraho muri Minaloc, Samuel Dusengiyumva, yavuze ko iyi nama ari ingirakamaro ku baturage bo mu Karere kuko yigira hamwe ibibazo bibangamiye imibereho yabo, ikabishakira ibisubizo cyane cyane abaturiye imipaka.

Ati “[Muri iyi nama] Harimo kuganira cyane cyane ku buryo bwo kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Covid-19, […] harimo kuzasangira amasomo yaba ari mu nzego z’ibanze tuvuge abari muri za njyanama n’abari muri za komite nyobozi z’uturere twegereye imipaka, bakagaragaza uburyo dushobora kurushaho gufatanya bityo abaturage baturiye imipaka n’ibihugu muri rusange bakoroherezwa ubucuruzi binyuze muri ubwo bufatanye.”

Iyi nama itegurwa n’Impuzamashyirahamwe y’inzego z’ibanze mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, EALGA, yashinzwe mu 2005 i Kampala muri Uganda, igamije guhuriza hamwe inzego z’ibanze mu bihugu bya EAC mu rwego rwo gushyiraho ubuyobozi bunogeye abaturage bo mu Karere mu nzego zose kuva ku buzima kugera ku bukungu.

Minisitiri wungirije muri Minisiteri ishinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage muri Kenya, Abdul Bahari Ali Jillo, abajijwe icyo EALGA iri gukora mu gukemura ibibazo bya politiki biri mu Karere bibangamira imibereho y’abaturage yavuze ko hari uburyo bwabyo bikemurwamo.

Ati “Ibihugu byacu biguma ari ibihugu byacu, abaturanyi baguma ari abaturanyi, niba hari ikibazo hari uburyo gikemurwa mushobora kuba mwarabibonye ko imibanire y’u Rwanda n’u Burundi iri kugenda imera neza, rimwe na rimwe ibibazo nk’ibi bibaho, bigakemurwa, ubuzima bugakomeza.”

Umuyobozi wa EALGA, Gulamhafeez Abubakar Mukadam, ukomoka muri Tanzania yavuze ko ari iby’ingenzi ko izi nzego zihura zikigira hamwe ibyateze imbere imibereho y’abaturage, aho yashimiye u Rwanda ku ntambwe ikomeye rwateye mu kurwanya Covid-19 asaba ibindi bihugu bya EAC kurwigiraho.

Mukadam urangije manda ye yasabye uzamusimbura kuzashyira imbaraga mu guhuza amashyirahamwe y’inzego z’ibanze mu bihugu bigize EAC, agakorana bya hafi kugira ngo bagere ku ntego za EALGA.

Yakomeje agira ati “Uku gukorana bya hafi kuzatuma intego y’ubumwe igerwaho ndetse gutume bashakisha ingamba zo kurandura burundu icyorezo cya Covid-19, bashyireho imishinga ihamye izabyarira inyungu ibihugu bya EAC kuko aribwo na EALGA izabona gutera imbere.”

Buri gihugu kiri muri EAC gitanga umusanzu muri EALGA hakurikijwe amafaranga iyi mpuzamashyirahamwe ikeneye. Aho Mukadam yagaragaje ko iyo itagira inkunga y’u Rwanda iba yarahungabanye bikomeye.

Iyi nama ya EALGF ihuza abanyamurango ba EALGA n’abafatanyabikorwa bayo, yatangiye mu 2012 muri Tanzania, iyaherukaga yabereye i Nairobi muri Kenya muri Gicurasi 2018 ariko kubera icyorezo cya Covid-19 yagiye isubikwa, ubu ikaba yabereye i Kigali ku nshuro ya kabiri kuko u Rwanda rwigeze kuyakira mu 2013. Inama itaha izabera Tanzania.

Igizwe n’amashyirahamwe y’inzego zibanze mu bihugu bigize EAC ariyo RALGA (n’Ishyirahamwe ry’u Rwanda rihuza Uturere n’Umujyi wa Kigali) yo mu Rwanda, ALAT yo muri Tanzania, ULGA yo muri Uganda, ACGOK yo muri Kenya na ABELO y’i Burundi itabonetse muri iyi nama kubera impamvu bwite.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ni we watangije inama y'amashyirahamwe y’inzego z’ibanze mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba
Ambasaderi w'u Budage mu Rwanda na we yari yitabiriye inama ya EALGF
Umuyobozi wa EALGA mu Karere, Gulamhafeez Abubakar Mukadam, yasabye ibihugu byo muri EAC kwigira ku Rwanda mu bijyanye no guhashya Covid-19
Ni inama yitabiriwe n'abayobozi batandukanye mu bihugu by'u Rwanda, Kenya, Uganda na Tanzania
Ubwo abitabiriye inama bari bari kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu
Ni inama yitabiriwe n'abareberera hafi inzego za leta mu rwego rwo gushakira hamwe ibisubizo by'ibibazo abaturage bahura nabyo
Ba Minisitiri ndetse n'Abanyamabanga ba Leta muri Minisiteri zishinzwe inzego z'ibanze mu bihugu bya EAC mu banyacyubahiro bitabiriye iyi nama
Abayobozi b'inzego z'ibanze mu bihugu byo mu Karere hamwe na ba Ministiri bashinzwe kuzikurikiranira hafi bo mu Rwanda na Kenya bitabiriye iyi nama
Minisitiri wungirije muri Minisiteri ishinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage muri Kenya, Abdul Bahari Ali Jillo, yavuze ko hari uburyo bwo gukemura ibibazo bya politiki biri mu Karere bibangamira imibereho y’abaturage
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Samuel Dusengiyumva, yavuze ko inyungu z'abaturage ari zo ziba zigambiriwe mu nama y'inzego z'ibanze

Amafoto: Igirubuntu Darcy




source : https://ift.tt/3oINcRA
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)