Jimmy Mulisa n'irerero rye bakiriye ibikoresho bivuye muri Oman, bavuga uko babona ahazaza h'iri rerero #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aziz Al Naamani ku bufatanye na bamwe mu bakiniye ikipe ya Fanja FC yo muri Oman, bashyikirije irerero rya Jimmy Mulisa 'Umuri Foundation' ibikoresho by'imyenda(jerseys) z'abatarengeje imyaka 17, bavuga ko mu minsi iri imbere babona azagera ku nzozi ze.

Iyi myenda yahawe ingimbi n'abangavu batarengeje imyaka 17, bayihawe ku wa Gatanu w'icyumweru gishize ku kibuga aho aba bana bakorera imyitozo.

Aziz ari na we wahuje Jimmy Mulisa n'aba bagabo bandi, avuga ko yamenyanye na we bakaba inshuti yumva yamushyigikira ku gitekerezo cye.

Ati "Hashize igihe menyanye na Jimmy Mulisa, tuba inshuti, numvise afite igitekerezo cyiza cyo gushinga irerero, gusa mu buryo bw'amikoro ntiyari yorohewe, uko nazaga gusura u Rwanda nagerazega kugira icyo mufasha, kuri iyi nshuro nazanye n'inshuti zanjye 2, imwe ni Amour Al Shaqsi yakiniye Fanja FC mu cyiciro cya mbere muri Oman, na we agerageza kumufasha mu byo ashoboye, twamuhaye jersey ariko tuzakomeza kumufasha uko dushoboye, nta masezerano ahari ni ubushuti gusa."

Akomeza avuga ko uyu mushinga wa Jimmy Mulisa ari umushinga mwiza ndetse abona uzatanga umusaruro mu myaka iri imbere.

Ati "ndakeka azagera ku nzozi ze, yatubwiye ko abana hafi 500 bamaze kunyurayo, bigaragaza ko abantu bishimiye umupira w'amaguru, abonye ubufasha akanashyira umutima we kuri ririya rerero ndakeka ntashidikanya ko bizabyara umusaruro."

Jimmy Mulisa yakiriye ibi bikoresho nyuma y'uko mu minsi ishize yari yakiriye ibikoresho birimo imipira yo gukina, amakoni n'ibindi bivuye muri UEFA.

Umuri Foundation yakira abana b'abahungu bari hagati y'imyaka 10 na 18, n'abakobwa bari hagati y'imyaka 14 na 24.

Uyu muryango wa Umuri washinzwe mu Gushyingo 2019, kugeza abana batatu bawo bahamagawe mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17 yakinnye CECAFA aribo Irakoze Jean Paul, Nikokwizerwa Benjamin na Sammy.

Umuri Foundation yashyikirijwe imyenda n'abantu bavuye muri Oman
Umuri Foundation isanzwe ifite indi myenda yakoreshaga
Umwa mu bakiniye Fanja ni we wazaniye iri rerero inyambaro, ngo bisanzwe biba muri gahunda y'iyi gufasha abafite inzozi zo kugera kure muri ruhago



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jimmy-mulisa-n-irerero-rye-bakiriye-ibikoresho-bivuye-muri-oman-bavuga-uko-babona-ahazaza-h-iri-rerero

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)