Yannick Mukunzi ku isabukuru ye ntibyagenze neza mu kibuga, Meddie Kagere yongeye kwigaragaza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbere y'uko abakinnyi bahamgawe mu Mavubi bitabira ubutumire, mu mpera z'icyumweru gishize shampiyona zabo zari zakomeje, bamwe bitwaye neza ni mu gihe abarimo nka Yannick Mukunzi yabuze amanota 3 yuzuye ku isaburu ye.

Shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Georgia yari yakomeje bakina umunsi wa 28, FC Dila Gori ya Manzi Thierry yaraye inyangiwe na Shukura 4-0, ni umukino uyu myugariro w'umunyarwanda yakinnye iminota 90. Dinamo Batumi ifite amanota 60 niyo iyoboye shampiyona, Dila Gori ni iya 4 n'amanota 44.

Shampiyona y'icyiciro cya kabiri muri Sweden yari yakomeje mu mpera z'icyumweru gishize bakina umunsi wa 22. AFC Eskilstuna ya Rafael York yatsinzwe na Akropolis 1-0, ni umukino Rafael York yinjiye mu kibuga ku munota wa 57 asimbura Yakubu. Iyi kipe iri ku mwanya wa 10 n'amanota 28, Värnamo ya mbere ifite 46.

Ku isabukuru ye tariki ya 2 Ukwakira, Yannick Mukunzi yari mu kibuga akina iminota 90 mu mukino w'umunsi wa 23 wa shampiyona y'icyiciro cya 3 muri Sweden ikipe ye ya Sandvikens IF yanganyijemo na Sylvia 0-0. Iyi kipe ubu iri ku mwanywa wa 2 n'amanota 47, IF Brommapojkarna ya mbere ifite 56.

Ku munsi w'ejo hashize ku Cyumweru, Rwatubyaye Abdul yari mu kibuga ikipe ye ya FC Shkupi itsinda Rabotnički mu mukino w'umunsi wa 9 wa shampiyona ya Macedonia. Iyi kipe ni nayo iyoboye urutonde n'amanota 20.

Mu cyiciro cya kabiri muri Norway, ku wa Gatandatu umunyezamu Twizere Buhake Clement yari ku ntebe y'abasimbura ubwo ikipe ye yanyagirwaga na Ranheim 5-2. Iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma n'amanota 17, HamKam ya mbere ifite 49.

Bizimana Djihad utazitabira ubutumire bw'Amavubi kubera yanduye COVID-19 yataumye adakina umukino w'umunsi wa 7 ikipe ye ya KMSK Deinze yaraye itsinzemo na RWDM. Iyi kipe iri ku mwanya wa 4 n'amanota 10, Westerlo ya mbere ifite 17.

Nizeyimana Mirafa yari mur 18 bakoreshejwe na Zanaco FC mu mukino wa shampiyona iyi kipe yanganyijemo na Prisons Leopards 0-0 ku wa Gatandatu. Zanaco iri ku mwanya wa nyuma n'amanota 2(ifite imikino 2 y'ibirarane), Green Buffaloes ya mbere ifite amanota 16.

FAR Rabat ya Imanishimwe Emmanuel Mangwende wari wabanje mu kibuga, yaraye inganyije na FUS Rabat 1-1 mu mukino w'umunsi wa 5 wa shampiyona y'iki gihugu. Iyi kipe iri ku mwanya wa 9 n'amanota 6, Wydad ya mbere ifite 13.

Meddie Kagere yabaye umucunguzi wa Simba SC ubwo ku wa Gatanu w'icyumweru gishize yayiheshaga amanota 3 mu mukino w'umunsi wa 2 wa shampiyona batsinda Dodoma Jiji 1-0 cyo ku munota wa 69, ni nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbura ku munota wa 63.

Muri shampiyona y'iki gihugu kandi, ku wa Gatandatu KMC ya Migi yanganyije na Coastal Union 0-0. Ni umukino Migi yabanje ku ntebe y'abasimbura. Simba SC iri ku mwanya wa 6 n'amanota 4, KMC iri ku mwanya wa 15 n'inota 1, shampiyona iyobowe na polisi Tanzania ifite 6.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yannick-mukunzi-ku-isabukuru-ye-ntibyagenze-neza-mu-kibuga-meddie-kagere-yongeye-kwigaragaza

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)