RURA yasabye imbabazi z’intege nke mu kunoza imitangirwe y’amasoko asaga miliyari 1 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abadepite bavuze ko RURA nk’ikigo gishinzwe kugenzura imikorere y’ibindi bigo gikwiye kuba intangarugero mu kubahiriza amategeko ariko atari ko bimeze kuko imyaka itatu ikurikirana cyagawe.

Mu bijyanye n’imitangirwe y’amasoko, RURA yanenzwe gutinda gusinya amasezerano y’amasoko aho nko mu 2017, amasoko 12 yari afite agaciro ka miliyoni 538 z’amafaranga y’u Rwanda yatinze gusinywa kugeza ku minsi 99 mu gihe itegeko riteganya iminsi 22.

Ikibazo nk’iki cyanagaragaye mu 2019 mu masoko umunani afite agaciro ka miliyoni 629 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse no mu 2020 mu masoko afite agaciro ka miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda.

Depite Bakundufite Christine yavuze ko bitumvikana ukuntu amezi atanu yashira hagikorwa ibijyanye no kumvikana ku biciro by’isoko ahubwo haba hari ikindi kibyihishe inyuma.

Mukabalisa Germaine yavuze ko bisa nk’aho amategeko agomba gukurikizwa abashinzwe gushyira mu bikorwa amasoko basa n’aho batayazi, ibintu afata nk’agahomanunwa.

Depite Murara Jean Damascène yavuze ko RURA ari ikigo kigomba guca akarengane, kugenzura imikorere y’ibindi bigo, guteza imbere serivisi nziza nyamara kuva mu 2017 kugeza mu 2020 kikaba cyarabonye inota rya ‘biragayitse’.

Yibajije imiterere y’isuzuma ryakorewe abakozi bakoze amakosa yo kunaniza ba rwiyemezamirimo batinza amasoko bakarenza iminsi 22 iteganyijwe bakageza kuri 99.

Itegeko rigenga imitangirwe y’amasoko ya leta riteganya ko umukozi wagaragaweho amakosa nk’aya ashobora guhagarikwa mu gihe cy’amezi atatu adahembwa.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Dr Nsabimana Ernest, yavuze ko icyateye ubukererwe nta kindi ahubwo ari ibiganiro bigamije kwemeranya ku biciro by’isoko byatwaye igihe kinini.

Ati “Ikibazo kirahari ntabwo twagihunga kuko kiragaragara, izo nzira zagiye zifata igihe kinini aho zishobora kuba zarateje ikibazo mu izina ry’ubuyobozi ndabisabira imbabazi, ariko mvuga ko ari ibintu birimo gukosorwa kugira ngo ibyo bitazongera. Usibye gusiga isura mbi ikigo binateza ikibazo uwatsindiye isoko kandi na we yari afite ibyo yashakaga gukora.”

Dr Nsabimana yiyemeje ko intege nke zagaragaye zitazongera kubaho mu mitangire y’amasoko kandi ko iki kibazo cyatangiye gukemuka binyuze muri gahunda nshya yo gutanga amasoko binyuze mu ikoranabuhanga.
RURA kandi yashinjwe gutanga amasoko ku giciro kiri hejuru y’igiteganyijwe mu ngengo y’imari ihari. Hari kandi no kwishyura fagitire nta masezerano yanditse ahari ahishyuwe miliyoni zirenga 67 z’amafaranga y’u Rwanda arimo ayishyuwe ibinyamakuru bibiri byo mu Rwanda.

RURA yisobanuye ivuga ko yayishyuye ishingiye ku kuba kimwe cyandika mu Cyongereza mu gihe ikindi ari icya leta. Aya mafaranga kandi arimo ayishyuwe imwe muri hotel zo mu Mujyi wa Kigali kubera ko ngo yari isanzwe ikorana na RURA.

Ubuyobozi bwa RURA bwavuze ko bwasanze ari ikibazo none ubu kirimo kirakosorwa hategurwa amasezerano n’imikoranire n’ibitangazamakuru muri uyu mwaka.

RURA yatanze ibisobanuro byayo hifashishijwe ikoranabuhanga
Uhereye iburyo, Visi Perezida wa PAC, Uwineza Beline; Perezida wa PAC, Muhakwa Valens; Depite Murara Jean Damascène n'abandi bagize PAC
Depite Mukabalisa Germaine (ibumoso) na Depite Uwimanimpaye Jeanne d'Arc bari mu bagize Komisiyo ya PAC
Inzego zitandukanye ziba zifatanyije na PAC mu gikorwa cy'isesengura rya raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta aho ibigo bitandukanye bisabwa gutanga ibisobanuro ku makosa aba yabigaragayemo



source : https://ift.tt/3A5Ng0K

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)