Banki ya Kigali yatanze telefone zifasha abahinzi ba kawa gukoresha IKOFI #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi wa BK Plc ashyikiriza telefone umwe mu bahinzi ba kawa mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana
Umuyobozi wa BK Plc ashyikiriza telefone umwe mu bahinzi ba kawa mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana

IKOFI ni gahunda yashyizweho na Banki ya Kigali mu 2019, yagenewe by'umwihariko abahinzi mu kubafasha kubitsa, kubikuza, kohereza amafaranga ku buntu, kwishyura imbuto n'inyongeramusaruro ndetse no mu gihe gito kiri imbere abahinzi bazafashwa kubona serivisi z'imari ku buryo bashobora no gusaba inguzanyo mu buryo buboroheye.

BK ivuga ko izageza IKOFI ku bahinzi ba kawa barenga ibihumbi 400 mu gihugu hose, abadashoboye kwigurira telefone ikaba yatangiye kubagezaho izo ifite mu bubiko bwayo zigera ku bihumbi 11.

Abahinzi ba kawa bavuga ko bishimiye gahunda ya IKOFI
Abahinzi ba kawa bavuga ko bishimiye gahunda ya IKOFI

BK ku bufatanye na RWACOF batangirije iyi gahunda i Karenge mu Karere ka Rwamagana ku wa 10 Nzeri 2021.

Kuri ubu, serivisi y'IKOFI imaze kwitabirwa n'abagera ku 263,691 bari hirya no hino mu gihugu, hamwe n'abacuruzi b'imyaka n'inyongeramusaruro bagera ku 1,767.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi avuga ko telefone bahaye abahinzi ba kawa zizabafasha mu bijyanye n'itumanaho ndetse bakazajya bishyurwa banahererekanya n'abandi amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Dr Karusisi yagize ati "By'umwihariko Banki (BK) izaba yungutse umukiriya ari we muhinzi wa kawa. Muri iki gihe twese turabizi ko nta terambere ritagendana n'ikoranabuhanga, telefoni twabahaye si telefoni gusa ahubwo turashaka ko bajya muri gahunda ya IKOFI. Bizabafasha kubona amafaranga yabo kuri telefoni bakanayahererekanya nta kiguzi kandi banki izaba yabonye umukiliya ibe yamuha n'inguzanyo”.

Umuyobozi wa BK TecHouse aha telefone umuhinzi wa kawa, izamufasha kwizigamira muri gahunda ya IKOFI
Umuyobozi wa BK TecHouse aha telefone umuhinzi wa kawa, izamufasha kwizigamira muri gahunda ya IKOFI

Ntabwo bisaba umuntu kuba afite konti muri BK kugira ngo abe umunyamuryango w'IKOFI. Umuhinzi wifuza gukoresha iyi serivisi, akanda *334*2# ubundi agakurikiza amabwiriza.

Uruhererekane rw'imirimo yo guhinga, gutunganya no gucuruza ikawa kugera mu mahanga ya kure, rwatumye Ikigo cya BK TecHouse gifatanya na NAEB kubaka ikoranabuhanga ryitwa "Smart Kungahara System (SKS), sisitemu ikubiyemo amakuru y'abahinzi b'ikawa mu Rwanda.

Uruganda rwa RWACOF rwonyine rwifitiye abahinzi ba kawa 86,000 bagomba gushyirwa muri gahunda y' IKOFI kugira ngo bajye bishyurwa amafaranga y'ibyo bagemuye ku ruganda rutonora kawa batarinze kuyafata mu ntoki.

Umuyobozi Mukuru w'urwo ruganda, Maximillian Veglio avuga ko hari umubare munini w'abahinzi bakeneye kubona amafaranga yabateza imbere, agashimira BK yayabemereye.

Umuyobozi w
Umuyobozi w'Uruganda rwa RWACOF, Maximillian aha telefone umuhinzi wa kawa w'i Karenge

Veglio yakomeje agira ati "Ubu dufite ibihumbi 11 bya telefone, umugambi ni uwo gukangurira abahinzi kugira ngo mu mezi abiri ari imbere abari kuri sitasiyo 10 ziri ahantu hatandukanye mu gihugu bazagezweho IKOFI hamwe na serivisi z'imari".

Umukozi wa Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Munezero Angello ashimira BK kuba yatanze umusanzu wa telefone ibihumbi 11 ku bahinzi ba kawa inabereka icyo bazazikoresha.

Munezero avuga ko umwaka wa 2024 ugomba kurangira Abanyarwanda bose (kugeza no ku batuye kure cyane y'ibigo by'imari), bafite uburyo bwo kubona amafaranga hifashishijwe Ikoranabuhanga.

Umuhinzi witwa Mukamusana Alfonsine avuga ko yagemuraga ikawa ku ruganda bakamwishyura mu ntoki make make, byakongeraho n'uko nta ngwate yabaga afite ntibimworohere kubona inguzanyo.

Mugenzi we witwa Mpakaniye Alexandre akomeza agira ati "Kujya kubitsa no kubikuza amafaranga muri iyi minsi usanga hari umurongo, ariko ubu buryo buratworohereza kandi bizadufasha kubona inguzanyo bitagoranye".

Gutangiza gahunda ya IKOFI mu bahinzi ba kawa byitabiriwe n
Gutangiza gahunda ya IKOFI mu bahinzi ba kawa byitabiriwe n'Abayobozi muri BK, NAEB na Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba, Emmanuel Gasana

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Emmanuel Gasana avuga ko ikawa iri mu bihingwa 10 byatoranyijwe mu bigomba guhingwa muri iyo Ntara, yizeza ko hazabaho guhuza inzego zirimo na Banki ya Kigali, kugira ngo icyo gihingwa hamwe n'ibindi bitere imbere.




source : https://ift.tt/2X93po0

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)