Musanze: Urubyiruko rwo muri FPR Inkotanyi rwasabwe kuba inyangamugayo no kubitoza abandi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru rubyiruko rwaturutse mu mirenge yose igize Akarere ka Musanze, rwitabiriye ayo masomo, ruhamya ko yarubereye umusemburo wo guharanira gukora ibyiza no kuba intangarugero mu byo rukora ruharanira gusigasira indangagaciro z’Umuryango FPR Inkotanyi.

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru, bavuze ko muri iki gihe u Rwanda ruhanganye n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’andi makuru aba atariyo, ariwo mwanya mwiza wo kubwira Isi ukuri ku mateka y’Abanyarwanda.

Niragire Sylvie ni umwe muri bo, yagize ati "Mu byatumye mba umunyamuryango wa FPR ni uburyo nasanze barera umuntu neza kugeza agize indangagaciro, twize amateka y’Igihugu no kugikunda ariko icya mbere nakunze ni uguteza imbere iyi ntara yacu. Ubu nahawe amahugurwa kandi ngiye kuba umukangurambaga nshishikarize abandi kuba abanyamuryango ndetse n’abataribo nzabigisha indangagaciro zo gukunda Igihugu."

Manizabayo Eric na we yagize ati "Turishimira ubumenyi twahawe kuko no mu mashuri twize ntabwo twabubonye. Ubu ngiye kwigisha abandi kandi mbabere urugero rwiza mu kubahiriza amategeko ubundi dutere imbere, nk’urubyiruko tukaba n’imbaraga z’igihugu. Tugomba kwitegura guhangana n’ibibazo by’igihugu hakiri kare kugira ngo n’igihe twahawe inshingano tuzabe tuzi gukora igikwiye giteza imbere igihugu."

Umuyobozi wa Komisiyo y’Imibereho myiza mu Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Musanze, Muhire Jean de Dieu, yavuze ko urubyiruko rugomba guhabwa imbaraga no kwitabwaho kuko arirwo rugize umubare munini w’Abanyarwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze akaba na Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi muri ako karere, Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko uru rubyiruko rwagaragaje inyota ikomeye yo kumenya amateka y’Igihugu arusaba kujya kuyasangiza abandi no kubabera urugero rwiza rwo kubaka igihugu.

Yagize ati "Urubyiruko rwaciye muri iri rerero, rwagaragaje inyota yo kumenya amateka y’igihugu. Turabasaba ko ibyiza mwigishijwe turabasaba kujya kubisangiza abandi batagize aya mahirwe yo kurererwa hano, mubabere urugero rwiza mubatoze no gukunda igihugu no kuba inyangamugayo kuko igihugu kibatezeho byinshi kandi ni inshingano zabo kucyubaka."

Mu masomo yahawe uru rubyiruko, harimo amateka yaranze igihugu, amahame y’Umuryango FPR Inkotanyi, imiterere, imikorere n’inshingano za FPR, imyitwarire no kubazwa inshingano n’uruhare rw’urubyiruko mu kwihangira umurimo.

Urubyiruko rwahize urundi muri ayo masomo rwahawe ibihembo bitandukanye birimo agatabo k’imfashanyigisho z’Umuryango FPR Inkotanyi, amagare na mudasobwa igendanwa.

Aya masomo yahuje urubyiruko rwo mu Muryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Musanze
Uru rubyiruko rwavuze ko amasomo rwahawe agiye kurufasha mu kunoza ibyo rwakoraga
Uru rubyiruko rwasabwe kwimakaza ubunyangamugayo
Abitwaye neza bahawe ibihembo bitandukanye birimo n'amagare



source : https://ift.tt/3tExtDN

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)