RwandAir igiye gutangiza ingendo zigana i Lubumbashi n’i Goma - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ingendo za RwandAir zigana i Lubumbashi zizatangira ku itariki ya 29 Nzeli uyu mwaka, ikazajya ikorerayo ingendo ebyiri mu cyumweru, kuwa Mbere no kuwa Gatatu, aho indege zo mu bwoko bwa Bombardier CRJ zizajya zihaguruka i Kigali saa yine n’iminota 10, zikagera i Lubumbashi Saa Sita n’iminota 10.

Ingendo zituruka i Lubumbashi zigaruka i Kigali, zizajya zitangira Saa Kumi n’imwe, zihagere Saa Moya z’umugoroba.

Ku itariki ya 15 Ukwakira, RwandAir izatangira ingendo ebyiri mu Mujyi wa Goma, Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ukaba utuwe n’abaturage basaga miliyoni.

Indege ya De Havilland Dash 8 nizo zizajya zikora ingendo hagati ya Goma na Kigali, zizajya zibaho kuwa Mbere no kuwa Gatatu, kuva Saa Sita n’iminota 40, zigere i Goma Saa Saba n’iminota 20.

Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Makolo, yavuze ko ibi byerekezo bishya bigamije gufasha abagenzi hagati y’impande zombi, ndetse no kongera ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “Twizera ko ibi byerekezo bishya bizakundwa cyane n’abakiliya ba RwandAir, ndetse bikongera imikoranire mu bya dipolomasi n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Yongeyeho ko RwandAir ihora ishaka ibyerekezo bishya mu rwego rwo kugera ku ntego yayo yo guhuza ibihugu bya Afurika.

Ati “RwandAir ihora ishaka ibyerekezo bishya kugira ngo twongere umubare w’aho dushobora kugera muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ndetse no mu bindi byerekezo bya kure. Turizera kuzabatangariza ibindi byerekezo mu gihe cya vuba mu rwego rwo guhaza ibyifuzo by’abakiliya bacu.”

RwandAir yatangiye ingendo zigana muri Congo muri Mata 2019, ubwo yatangiraga izigana i Kinshasa. Kuri ubu iki kigo kigiye gutangira gukorera ingendo i Lubumbashi, Umujyi ufatwa nk’igicumbi cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse na Goma isanzwe ituyemo abakiliya benshi bakoresha RwandAir mu ngendo zabo zigana mu i Dubai no mu bindi bice yerekezamo.

De Havilland Dash 8 izajya ikora ingendo zerekeza i Goma kabiri mu cyumweru
Bombardier CRJ izajya yerekeza i Lubumbashi kabiri mu cyumweru



source : https://ift.tt/3ntYM2r

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)