RAB yanenzwe guhuzagurika mu igenamigambi rya gahunda yo gutanga inyongeramusaruro yashowemo miliyari 39,9 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uretse igenamigambi ritanoze mu kugena ingano y’imbuto n’ifumbire bikoreshwa mu buhinzi, RAB yanenzwe no kudasesengura umusaruro wabonetse n’uwari witezwe, kuba hagaragara ikinyuranyo hagati y’ubuso bwahinzwe inzego z’ubuhinzi zitanga n’ubutangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR.

Mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2020, guverinoma yashoye miliyari 12 z’amafaranga y’u Rwanda muri gahunda yo gutanga inyongeramusaruro (imbuto n’ifumbire).

Kuva muri Nyakanga 2017 kugeza muri Kamena 2020, amafaranga yose yari amaze gushorwa muri iyi gahunda yageraga kuri miliyari zisaga 39,9 z’amafaranga y’u Rwanda hagamijwe gukemura ikibazo cyo kutihaza mu biribwa.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yavuze ko iyi gahunda yazitiwe n’ibibazo mu mitegurire, imicungire yayo kubera ko nta ngamba zifatika zo kurwanya ko imbuto n’ifumbire byishyurwa mbere yo kumenya neza niba zarageze ku bo zigenewe.

Hagaragajwe ko imikoranire ya RAB n’abacuruzi b’inyongeramusaruro itarimo umucyo ku bwo kudahuza inyongeramusaruro abacuruzi bahawe n’izageze ku bahinzi.

Abagenzuzi basanze RAB n’Ikigo APTC (Agro Processing Trust Corporation Ltd) bitarashoboye gukurikirana no kugenzura imbuto n’ifumbire byatanzwe mu turere 30 tw’igihugu mu gihembwe cy’ihinga 2020 A na B.

Abacuruzi b’imbuto n’ifumbire ni bo bonyine baba bafite intonde z’abahinzi n’imikono igaragaza ko babyakiriye bikaba bituma amakuru y’itangwa ryabyo ku baturage abamo ubwiru kuko abacuruzi ari abantu bigenga badafite urwego rwa leta bamenyesha ibyo bakora.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko hari ikinyuranyo hagati y’ubutaka bwahinzwe n’ingano y’imbuto Leta yatanze mu 2020.

Mu gihe ubutaka bwahinzwe bwagabanutseho 32%, ifumbire yakoreshejwe yarenzeho ibilo bingana na 5.096.668, ni ukuvuga inyongera ya 11%.

Muri uyu mwaka kandi hagaragaye ikinyuranyo cy’ibilo 1.199.283 hagati y’ingano y’imbuto zatanzwe n’izageze ku bahinzi. Ingano y’imbuto zitageze ku bahinzi yageraga ku kigero cya 25% ugereranyije n’izari ziteganyijwe.

Umuyobozi Wungirije wa RAB ushinzwe Ubuhinzi, Dr. Bucagu Charles, abajijwe kuri ibi bibazo, yavuze ko iki kigo kigendera ku ngengo y’imari kiba cyahawe, kikanakorana imihigo n’uturere mu rwego rwo kumenya ingano y’ifumbire izakoreshwa.

Ati “Bitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Smart Nkunganire aho umuturage yifashisha telefone agasaba ifumbire akeneye abacuruzi bayo bakayimugezaho.”

Visi Perezida wa PAC, Uwineza Beline, yavuze ko kugendera ku busabe bw’abahinzi bishobora kudakemura ikibazo gihari.

Ati “Muzakomeza kugendera ku busabe bw’abahinzi, umuhinzi nakubitaho ubutaka bwose afite bijyanye n’icyangombwa, ko bwose buba butari buhingweho, ejo tukamuha ifumbire ingana n’aho hose, tuzaba dushyize mu gaciro? Ibi bibazo bimaze igihe kinini, nimuduhe umurongo mufite n’igihe mwihaye cyo kuzabikemura.”

Dr Bucagu yakomeje agira ati “Haracyari imbogamizi z’aho usanga umuturage adafite UPI cyangwa icyangombwa kitakozwe, twasabye ko inzego z’ibanze zifata umuturage uhuye n’icyo kibazo kugira ngo duhuze neza ubuso n’ifumbire ikenewe”

Ku bijyanye n’ikinyuranyo cy’umusaruro uboneka n’uwateganyijwe, Dr Bucagu yavuze ko umusaruro uba witezwe akenshi utagerwaho ku mpamvu zirimo ihindagurika ry’ibihe.

Yasobanuye ko iki kigo kizakomeza gukora ubukangurambaga bugamije kongera umusaruro ngo abahinzi bitabire gahunda zo kuhira imyaka no gukorera mu makoperative.

Agaruka ku kibazo cy’imbuto y’ibigori bya Hybrid byaheze mu bubiko bwa Kenya Seeds Company kandi ari RAB yari yazitumye, yavuze ko ikibazo ari uko hari izo abaturage banenze.

Ati “Imbuto iyo zageraga mu gihugu zishyurwaga 40%, zagezwa ku bacuruzi hakishyurwa 40%, zahabwa abahinzi hakishyurwa 20%. Igice kimwe abaturage ntibagifashe kuko batazikunze, bituma kitishyurwa. Umushoramari yashakaga kwishyurwa igice cyasigaye ariko na Leta ntiyashoboraga kwishyura imbuto zitageze ku bahinzi. Ni ikibazo kimaze igihe cyanageze mu nzego zo hejuru.”

RAB yavuze ko muri iki gihembwe cy’Ihinga cya 2021 A izicarana na Kenya Seeds Company bakarangiza iki kibazo.

Abayobozi muri RAB na Minagri batanze ibisobanuro basabwaga na PAC, bifashishije ikoranabuhanga rya Webex
Depite Bakundufite Christine (ibumoso) na Depite Mutesi Anitha bari mu bagize Komisiyo ya PAC



source : https://ift.tt/3nuj7EI

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)