Ku kinyamakuru Igihe hafashwe n'Inkongi y'umuriro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nkongi y'umuriro yadutse mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tarki 12 Nzeri 2021 ahagana saa tatu z'ijoro.

Umuriro ngo watangiye muri ririya joro aho watangiriye ku gice kireba kuri Surfo ugana kuri REG hariya mu mujyi rwagati.

Ikindi ngo ni uko igice cyose cy'igorofa rya mbere ryo hejuru cyahiye kirakongoka ndetse n'igorofa ya kabiri uturutse.

Ubuyobozi bw'Ikinyamakuru Igihe bwasohoye itangazo ku byerekeye iyi nkongi, butangaza ko nta muntu wahiriye muri iriya nkongi cyangwa ngo ahakomerekere.

Itangazo ry'Ubuyobozi bw'Iki Kinyamakuru, rivuga ko icyataye iriya nkongi kitaramenyekana icyakora ngo Polisi y'u Rwanda yatangiye iperereza.

Bwaboneyeho kumenyesha abakurikira iki kinyamakuru ko iriya nkongi itari bukome mu nkokora 'inshingano zacu z'ibanze zo gutara no gutangaza amakuru ndetse n'izindi serivisi dusanzwe duha abafatanyabikorwa.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ku-kinyamakuru-Igihe-hafashwe-n-Inkongi-y-umuriro

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)