Uwayezu wari umaze imyaka 3 ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yeguye ku mpamvu bwite #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibarurwa yanditswe kuri iki Cyumweru tariki 12 Nzeri 2021, aho Uwayezu Francois Regis yandikiye Perezida wa FERWAFA, Mugabo Nizeyimana Olivier uherutse gutorerwa uyu mwanya.

Iyi baruwa yo kwegura iragira iti 'Mbandikiye mbamenyesha ko neguye ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA. Ni umwanzuro nafashe ku giti cyange.'

Iyi baruwa ikomeza ivuga ko kugira ngo abashe gusiga ibintu mu buryo yazakora ukwezi kumwe ku buryo yazahagarika inshingano ze tariki 13 Ukwakira 2021.

Uwayezu Francois Regis yashimye igihe cy'imyaka itatu yari amaze muri FERWAFA, yongeraho ko mu gihe yazakenerwa bazamwegera agatanga umusanzu.

Ati 'Nejejwe n'igihe cy'imyaka itatu namaze nkora muri FERWAFA. Uburyo nafashijwe byatumye nzamura urwego rwange. Niteguye guhererekanya ububasha nyuma yo kwegura, kandi ntimuzatinye kunyegera mu gihe cyose naba hari uburyo nafasha.'

Yashoje ibaruwa ye ashimira ko bumvise ubusabe bwe. Ni ibaruwa yamenyeshejwe na komite nyobozi ya FERWAFA.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Uwayezu-wari-umaze-imyaka-3-ari-Umunyamabanga-Mukuru-wa-FERWAFA-yeguye-ku-mpamvu-bwite

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)