Imihanda igera kuri 300 ya kaburimbo yoroheje igiye kubakwa hirya no hino mu gihugu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mihanda izubakwa mu rwego rwo gushaka igisubizo cy’ikibazo cy’imihanda y’itaka igenda yubakwa ariko nyuma y’igihe gito igahita isenyuka nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa RTDA, ubwo yasubizaga ibibazo by’abadepite ku mikorere y’iki kigo kuri uyu wa 11 Nzeli 2021.

Ibi bibazo byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, birimo kuba hari imihanda igera kuri 28 yubatswe nta nyigo ikorewe.

Ibi bigira ingaruka zitandukanye nk’uko byagaragajwe na Depite Niyorurema Jean René.

Yagize ati “Mu ikorwa ry’imihanda bigaragara ko imyinshi nta miyoboro iba ifite amazi akaba yakwangiza ibidukikije, ahadasigara imbago zihagije zitandukanya ahakoze n’ahasanzwe kugira ngo imvura idahita isenya umuhanda, nta buziranenge bw’ibikoresho ngo imihanda ibe ifite uburambe nk’uko byifuzwa.”

Umuyobozi wa LODA, Nyinawagaga Claudine, yavuze ko ikibazo kijyanye n’imihanda ikorwa nta miyoboro y’amazi n’ahadasigara ubwinyagamburiro bwayo ari "kimwe mu byo dushaka gukemura binyuze mu gukora inyigo.

Ati " Inyigo ihita iteganya imiyoboro y’amazi, igaragaza ibigomba gukorwa mu kubungabunga ibidukikije, uruhare runini ni urwo inyigo izagira mu gukemura ikibazo cy’amazi."

Depite Bakundufite Christine, yagize ati “Sinzi impamvu mwatubwira kugira ngo tunyurwe kuko kubaka imihanda nta nyigo ni nko gufata urugendo utazi aho ugiye nta nubwo numva ukuntu wanahagera ari na yo mpamvu ibikorwa byagiye bikorwa nta nyigo bitagiye bigera ku ntego, byagiye bisenyuka.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’ubwikorezi (RTDA), Imena Munyampenda, yavuze ko impamvu hari imihanda ikorwa nta nyigo ari uko imyinshi ari iy’igitaka kandi iba yihutirwa ku kubanza gukora inyigo bitinda.

Munyampenda yavuze ko kuri ubu inyigo yatangiye gutegurwa aho biteganyijwe ko muri Kamena 2022 izaba irangiye ikagaragaza imihanda y’imigenderano yihutirwa igomba gukorwa.

Yakomeje agira ati “Nanjye ndabyemera ko mu mihanda 50 yubatswe igera kuri 28 nta nyigo yayo yakozwe. Impamvu nyamukuru ni uko imihanda dukora iba ari iy’igitaka kandi yihutirwa kuko inyigo imara amezi agera kuri atandatu.”

“Mu nyigo turi gukora ku mihanda 430 tuzafatanya na Banki y’Isi dufitemo imihanda 300 tuzakora ya kaburimbo yororoheje. Inyigo nimara kuboneka tuzaba dufite imihanda yose igomba gukorwa mbere y’uko dutangira akazi.”

Kuri ubu umuhanda wa kaburimbo yoroheje ushobora kumara imyaka iri hagati y’irindwi na 12 ndetse kuwubungabunga bigasaba ikiguzi gito ugereranyije n’iy’itaka isenyuka imaze imyaka ibiri kubera amazi y’imvura.

Ikilometero kimwe gitwara miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe kuri kaburimbo yoroheje gitwara izigera kuri 400 Frw bivuze ko ikiguzi cyiyongera ariko igitanga inyungu kikaba ari ugukora ibikorwa biramba nk’uko Munyampenda akomeza abivuga.

Ikindi kibazo cyagaragajwe ni uko uturere tugenerwa amafaranga agenewe gusana imihanda angana ku giciro kibarirwa ku kilometero kimwe kandi duherereye ahantu hafite imiterere itandukanye.

Depite Ntezimana Jean Claude, yavuze ko imihanda itaramba kimwe bitewe n’imiterere y’ubutaka, bityo ngo ntabwo bikwiriye gukora igenamigambi riteye kimwe mu gihugu hose.

Urugero atangwa ku kilometero mu Ntara y’Iburengerazuba ahari imisozi ikunda kubamo inkangu akaba angana n’atangwa mu Burasirazuba ahari imirambi.

Munyampenda yakomeje agira ati “Ndabyemera ko ikiguzi kitagomba kuba kimwe ahantu hose bitewe n’imiterere y’ahantu, byakorwaga ku bikorwa byo gusaba byoroheje kuko ibikorwa byabaga biteye kimwe ahantu hose.”

Itsinda ryo muri LODA ryatanze ibisobanuro ku bibazo by'iki kigo hakoreshejwe ikoranabuhanga
Umuyobozi wa RTDA, Imena Munyampenda yatanze ibisobanuro kuri PAC yifashishije ikoranabuhanga
Uhereye iburyo, Visi Perezida wa PAC, Uwineza Beline; Perezida wa PAC, Muhakwa Valens; Depite Murara Jean Damascène n'abandi bagize PAC
Depite Mukabalisa Germaine (ibumoso) na Depite Uwimanimpaye Jeanne d'Arc bari mu bagize Komisiyo ya PAC
Inzego zitandukanye ziba zifatanyije na PAC mu gikorwa cy'isesengura rya raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta aho ibigo bitandukanye bisabwa gutanga ibisobanuro ku makosa aba yabigaragayemo



source : https://ift.tt/3nriTy4
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)